Mu nama mpuzabikorwa y'Akarere ka Musanze iheruka kuba, Guverineri Mugabowagahunde, yibukije ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze ko itegeko ry'imiturire n'imikoreshereze y'ubutaka rishya ryatanze umucyo ku babikoresha nabi kandi babyamburwa bigahabwa ababibyaza umusaruro.
Iki kibazo cy'ibibanza bitubatswe kigaragara cyane mu mujyi aho usanga harimo ibibanza byagenewe kubakwamo ariko bikaba bihingwamo, inzu zubatswe ariko ntizuzure, bigakekwa ko abakora ubujura n'urugomo ariho bihisha.
Ibyo byiyongeraho bamwe mu basigaye babona Umujyi wa Kigali ubananiye kubera kutubahiriza ibisabwa ngo bubakeyo, bagahitamo kujya i Musanze nk'umujyi uwunganira ndetse unafite amahirwe menshi y'iterambere, bigateza akajagari.
Aha niho Guverineri Mugabowagahunde yahereye asaba Akarere ka Musanze kwita kuri ibyo bibazo bigakemurwa kuko bitajyanye na politiki yo kurimbisha umujyi wa Musanze nk'umujyi w'ubukerarugendo.
Ati "Hari itegeko ryasohotse rirebana n'imikoreshereze y'ubutaka, iri rero ni itegeko dusaba Akarere ka Musanze kuryifashisha cyane cyane bakareba icyo rivuga ku myubakire ndetse no kuvugurura umujyi birinda akajagari."
"Hari abantu bafata ibibanza bakabirekera aho ugasanga ahubwo byabaye umwanda nta gahunda igaragara yo kubibyaza umusaruro, abandi bakubaka inyubako bakazita, ugasanga ahubwo nizo zabaye indiri y'amabandi n'aho abakora ibikorwa byose bibi bihisha.'
Guverineri Mugabowagahunde yongeyeho ko "Hari n'ibyafashe intera bigomba kurebwaho mu buryo bwihuse. Abantu barahunga iri tegeko muri Kigali, ibintu by'umwanda bakaza gukora puberi muri Musanze, ubu tumaze iminsi tubiganira, itegeko ntabwo rireba Kigali gusa rireba igihugu cyose.'
'Ntawe dushobora kwemerera ko ibintu by'amakosa abantu beretswe muri Kigali baza kubijugunya muri Musanze ngo tubirebere."
Akomeza avuga ashimangira ko 'udashoboye kumva amabwiriza ikibanza aracyamburwa rwose kigahabwa ufite gahunda akakibyaza umusaruro."
Nyuma yo kwemezwa ku umujyi wa Musanze wunganira Kigali, byatumye ushyira imbere gahunda yo kuwuvugurura no kuwagura ariko hakitabwa no kuwongerera ibikorwa remezo no kuwurimbisha.