Musanze: Impungenge ku bitaro bitazitiye bituma abana biba ibikoresho byakoreshejwe mu buvuzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigonderabuzima cya Karwasa giherereye mu Murenge wa Cyuve mu gihe icya Shingiro kiri mu Murenge wa Shingiro. Byombi nta ruzitiro bifite, ibituma ababigana n'abagenderera ingo bituranye binjirira aho babonye.

Uwimanimpaye Stephanie utuye aho hafi yavuze ko ikibazo kirushaho gukomera kubera ko aho wanyura hose winjira mu kigo nerabuzima, bituma n'abana birirwa bahakinira.

Ati 'Buri wese yinjiramo uko yishakiye, bitewe n'uko kirangaye. Abana birirwa bakiniramo umupira, ari na ko abashumba na bo baragiriramo amatungo.'

Iraguha Samson we yavuze ko nko mu gihe abarwayi barimo kuvurwa usanga abana burira amadirishya bakabarunguruka.

Umukozi mu Kigo Nderabuzima cya Karwasa witwa Uwase Alice we yavuze ko hari n'impungenge ko abana bahavogera bashobora gukurizamo uburwayi.

Ati 'Tujya tugira abana baducunga ku jisho bakinjiramo bakiba ibikoresho birimo n'ibiba byakoreshejwe mu kuvura abarwayi. Bishobora no gukurizaho kubakururira indwara zandura.'

Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Shingiro, Mushimiyimana Ernest yahamije ko kidatekanye bitewe n'inzira nyabagendwa abaturage bahanzemo.

Ati 'Inzira abahanyura bahaciye zirenga nka 15. Nta rembo kigira twavuga ko rigenewe kunyurwamo n'abakigana, buri wese anyura aho abonye. N'iyo washyiraho uburyo bwo gukumira abaca muri izo nzira zose biragoye kubishobora.'

Yakomeje ati 'Dufite ingero z'ibikoresho byinshi byagiye byibwa n'abajura bacunga abarinzi ku ijisho kandi n'ubu izo mpungenge turazihorana.'

Mushimiyimana avuga ko hari hatekerejwe kuba icyo kigo nderabuzima cyashyirwaho abarinzi hose babuza abantu kunyuramo uko bishakiye ariko basanga ubushobozi bwo guhemba abantu bangana gutyo bigoye kububona.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien hamamije ko icyo kibazo kiri mu bigomba gukorwaho igihe bagura ibigo nderabuzima.

Yagize ati 'Tugenda twagura inyubako za bimwe mu bigo nderabuzima tuzongerera ibyumba bivurirwamo no kuvugurura inyubako zishaje, kandi uwo mushinga urakomeje, na cyane ko hari nk'ibyubatswe muri ubwo buryo bikanazitirwa.'

Meya Nsengimana ariko ntagaragaza igihe ibyo bizakorerwa. Ati 'Ngendeye nko ku rugero rw'Ikigo Nderabuzima cya Kabere kiri mu byo duheruka kuvugurura mu buryo bugezweho, bitanga icyizere ko n'ibindi bitarazitirwa na byo igihe kizagera bigakorwa.'

Yavuze ko iby'uruzitiro kuri ibi bigo nderabuzima bizitabwaho mu ngengo y'imari y'imyaka iri imbere kuko mu yatangiye gukoreshwa muri Nyakanga 2024 nta mafaranga yabyo ateganyijwe.

Ikigo Nderabuzima cya Karwasa ni kimwe mu bidafite uruzitiro i Musanze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-impungenge-ku-bigo-nderabuzima-bitazitiye-bituma-abana-biba-ibikoresho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)