Musanze: Miliyari 16,3 Frw zizakoreshwa mu ngengo y'imari ya 2024/2025 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bikorwa biteganyijwe kuzakorwa harimo iby'ubukungu, imibereho myiza n'imiyoborere myiza byose bikubiye mu mihigo 112, biteganyijwe ko bizatwara amafaranga y'u Rwanda agera kuri 16,349,017,310.

Bimwe mu bikorwa binini biteganyijwe birimo kubaka umuhanda wa kaburimbo wa kilometero ebyiri, kubaka amavuriro mato [postes de santé], irerero ry'abana bato, ECD imwe no kubaka ubwiherero rusange bizatwara 3,140,751,000 Frw.

Hari kandi kubaka ahantu nyaburanga abantu bazajya bafatira ikawa [coffee shop] bizatwara miliyoni 932 Frw ku Mugezi wa Kigombe, kubaka ikimoteri kizajya kibyaza umusaruro umwanda wo mu Mujyi wa Musanze kizatwara agera kuri miliyari 4 Frw, kubaka ibiraro, kubakira abatishoboye, kwegeraza abaturage amazi n'amashanyarazi no kubaka inzu ababyeyi babyariramo.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko nubwo muri uyu mwaka hari byinshi bazakora, hakiri n'ibindi bikorwa bikenewe ariko bitazakorwa muri ngengo y'imari, bikazakorwa ari uko habonetse ubushobozi nubwo bakiganira n'abafatanyabikorwa ndetse n'izindi nzego ngo na byo barebe ko byakorwa.

Ati 'Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari dufite imihigo 112 ariko hari ibikorwa bikenewe ubuvugizi birimo nko kubaka kaburimbo ijya ku Kiyaga cya Ruhondo tutarabonera ubushobozi ariko turimo turaganira n'umushoramari ufite umushinga wo kuhubaka umujyi ndetse n'inzego nkuru ngo haboneke ubushobozi.'

'Hari kandi imiryango igituye ahantu habi, hari kwagurirwa agakiriro ka Musanze kabaye gato, kongera ibikorwaremezo by'amazi cyane cyane ku baturiye inkengero z'ibirunga no kugabanya ubukene ku baturage. Ibyo byose turacyabishakira ubushobozi no kubikorera ubuvugizi.'

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, we yatanze inama ko mu gihe ibi bibazo byose bikiri gushakirwa ubushobozi ngo bikorwe, Akarere na ko gakwiye kuba kishakamo ubushobozi cyane cyane kongera uburyo bwo gukusanya imisoro y'ibihakorerwa no gukomeza gushaka abafatanyabikorwa.

Ati 'Birumvikana hari ibikorwa biba bikenewe ariko bitari byabonerwa ubushobozi, bimwe tubikorera ubuvugizi ku nzego nkuru, ariko Akarere na ko bakomeze baganire n'abafatanyabikorwa batandukanye ariko bongere n'uburyo bwo gukusanya imisoro kugira ngo ibyo babona byunganira ingengo y'imari na byo byongerwe.'

Mu kurushaho korohereza ishoramari, Akarere ka Musanze gateganya kuzatunganya ibikorwaremezo birimo umuhanda ureshya na kilometero 35 uzazenguruka Ikiyaga cya Ruhondo n'ibindi bikorwaremezo bitandukanye.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-miliyari-16-3-frw-zizakoreshwa-mu-ngengo-y-imari-ya-2024-2025

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)