Nadine Kendre umwe mu bakinnyi b'abanyarwandakazi bafite igikundiro yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutagengwa Nadine Kendra umukinnyi w'ikipe ya REG Women Basketball Club yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we, Rutikanga Kenny.

Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2024 aho bombi bemeranyijwe kubana akaramata.

Kendra umwe mu bakobwa bafite igikunduro bitewe n'isura ye n'imiterere y'umubiri we, yasezeranye imbere y'amategeko nyuma y'uko mu minsi ishize yari yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi (Bridal Shower).

Biteganyijwe ko uyu munsi ari bwo Rutikanga Kenny ari busabe akanakwa Nadine mu birori biri bubere ku i Rebero.

Indi mihango yose y'ubukwe isigaye ikaba izaba ku Cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2024 ibere muri Intare Arena Rusororo.

Rutagengwa Nadine Kendra akaba ari umukinnyi wa Basketball mu ikipe ya REG WBBC, yamenekanye cyane ubwo yakiniraga The Hoops.

Kenny na Kendra basezeranye imbere y'amategeko
Rutagengwa Nadine Kendra ni umukobwa ufite igikundiro
Nadine ni umukinnyi wa REG WBBC



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nadine-kendre-umwe-mu-bakinnyi-b-abanyarwandakazi-bafite-igikundiro-yakoze-ubukwe-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)