Ndacyagendana nawe- Bahati avuga ku muntu wam... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ariko kandi bitewe n'ubuzima yabayemo mu itsinda rya Just Family, ndetse n'ibitaramo bagiye bakora, yumvaga ko atazahagarika umuziki uko byagenda kose.

Yumvikanisha ko mu minsi ishize ibiganiro yagiranye n'umuraperi Ama G The Black ndetse na Young Grace, ari byo byatumye ahitamo kongera kubura umutwe, kuko mu minsi iri imbere azashyira hanze indirimbo ye nshya.

Bahati yibuka ko yahawe uburozi muri Kanama 2018 nyuma y'isozwa ry'irushanwa Primus Guma Guma Super Stars. Kandi ko uwamuroze umuzi neza nubwo buri gihe yirinda kuvuga amazina ye, kugira ngo adakoma rutenderi.

Asobanura ko yahawe uburozi binyuze mu nzoga. Kandi ko yarwaye kuva muri Kanama 2018, bigeze mu ntangiriro za 2020, abasha gutora agatege.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Bahati yavuze ko yaje kumenya umuntu wamuroze, kandi ko bari inshuti mu buryo bukomeye ku buryo n'ubu bakomeje kuvugana.

Ati 'Naramumenye cyane! Yari n'inshuti yanjye, kandi yari umuntu wo muri 'Showbiz' ariko ntabwo nigeze mbimubwira, ariko hari ukuntu nkigendana nawe n'ikigare cyose, ariko ntabyo nigeze mubwira naramwihoreye.'

Bahati yavuze ko ari umuhamya w'uko muri 'Showbiz' harimo amarozi, anashingiye ku kuba mugenzi we Riderman yarigeze gutangaza ko hari abagerageje kumuroga mu bihe bitandukanye, ariko Imana igakinga akaboko.

Ati 'Sinjye gusa, kuko na Riderman yigeze gutangaza ko hari abagerageje kumuroga mu bihe bitandukanye. Nabonye avuga ko hari abamuroze, ageze mu rugo aruka amaraso. Ndi umuhamya w'uko muri 'showbiz' harimo amarozi menshi cyane.'

Uyu muhanzi wamamaye mu itsinda rya Just Family, avuga ko muri 'Showbiz' harimo urwango, uburyarya no guhemukirana bya hato na hato mu buryo butandukanye.

Ati 'Iyi 'Showbiz' kugira ngo wemere ko irimo uburyarya bwinshi, fatira urugero ku bahanzi batagikora umuziki, batagikora inkuru zituma bacuruza. Uzarebe ko hari umuntu uba ubitayeho, nta munyamakuru ushobora gutekereza ati reka mpamagare uyu muhanzi tumenye amakuru ye, tumenye abayeho gute? Nta muhanzi ushobora kuvuga ati umuhanzi runaka ko atakivuga abayeho gute? Muri 'showbiz' bavuga umuntu bakeneye, cyangwa uri gucuruza.'

Yavuze ko bitangaje ukuntu muri 'Showbiz' umuntu aguha imbabazi, ariko nyuma agakomeza gukora ibikorwa bishamikiye ku gusebya mu ruhame.

Bahati Makaca asobanura ko kwinjira muri Cinema, ari icyemezo yafashe nyuma ahunze umuziki kubera ko yabonaga ko abantu bagikomeje kumuhiga. Ati 'Naravuze nti ibi bintu mbona abantu batangiye gushaka kunyiciramo, reka mbivemo, uru ruganda rurimo abantu benshi cyane barozwe, bakivuza bagakira. Umunsi asigaye aba ari ahantu ari kunywa Fanta yahaguruka akajyana ikirahure cye.'


Bahati Makaca yatangaje ko muri 2018, inshuti ye yamuhaye uburozi akiva muri Primus Guma Guma Super Stars


Bahati yavuze ko akimara gukira yakomeje kugendana n'uwo muntu wamuroze, kuko bari inshuti


Bahati yavuze ko yinjiye muri Cinema nk'ubuhungiro, kuko yabonaga mu muziki bamuhiga

KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME BAHATI AMAZE IMINSI ARI GUKORAHO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146755/ndacyagendana-nawe-bahati-avuga-ku-muntu-wamuhaye-uburozi-akiva-muri-guma-guma-146755.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)