Ndashaka ko uzansobanurira uburyo ndi ibandi, wowe uri perezida udafite ikipe - Saidi yahaye gasopo KNC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukunzi wa Rayon Sports, Habiyakare Saïdi yabwiye umuyobozi wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles [KNC] ko bashaka kumutsinda agahurwa umupira w'amaguru.

Ni nyuma y'uko KNC atangaje amagambo akomeye kuri Rayon Sports avuga ko ku wa Gatandatu ari ubukwe bazacyura umugore wa bo, avuga ko bamwe mu bahoze bayobora iyi kipe bari barahunze ariko igihangange Gasogi kibagaruye cyane ko bakusanyije amafaranga yo gufasha kwitegura uyu mukino.

Ni umukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2024-25 Gasogi United izakiramo Rayon Sports ejo saa 19h00' kuri Stade Amahoro.

Mu kiganiro City Sports, Habiyakare Saïdi usanzwe uba muri Amerika, yamubwiye ko agasozi ka Gasogi kadafite ikipe yahangana na Rayon Sports.

Ati "Nk'uko nabikubwiye ko nkwemera nka perezida wagerageza kuba waryoshya ibirori ariko uri umuperezida utagira ikipe, na we urabizi ko ako gasozi ka Gasogi katagira ikipe yahangara ikipe y'ikigugu nka Rayon Sports, urimo uripima mu bidakunda."

"Nabikubwiye inshuro nyinshi reka mbigusubiriremo, iyo twahagurutse ntushobora kudutsinda, narabikubwiye cya gihe turi muri Fine FM utangaza ko nyuma yo ku wa Mbere tuzabonana, ku wa Mbere urahunga, uvuza induru ahantu hose uca ibikuba ngo wibwe."

Yavuze ko na shampiyona y'umwaka ushize ijya gutangira nabwo yabivuze ariko nabwo baramutsinda, akaba atumva ahantu uyu munsi akura imbaraga zo kuvuga ko bazatsinda.

Yavuze ko Gasogi United atari ikipe ihatanira shampiyona ahubwo ari ikipe iza gufasha izindi muri shampiyona.

Ati "Ntabwo wakigereranya n'ikipe y'ikigugu, ikipe ya we ni akana, izo ni ikipe ziza gufasha izindi muri shampiyona, ntabwo ari ikipe iza gukinira shampiyona."

Yakomeje avuga ko bagiye kumutsinda bagatuma ahurwa umupira w'amaguru akaba yanasesa Gasogi United.

Ati "ubu rero tugiye kuguhuza umupira, buri uko uhuye na Rayon Sports iyo kipe ya we urayisesa, usezera muri shampiyona cyangwa ukayisesa, ku wa Mbere noneho ushobora kuyisesa burundu butazagaruka kuko ibyo uzabonesha amaso ya we, tugiye kuhuza umupira w'amaguru."

Yunzemo ati "twari twakuretse ni wowe ubizanye, tegereza ku wa Mbere uzaba uhari, ntuzayisese cyangwa ngo wirukane abakinnyi, uzihangane ube umusiporutifu."

Yavuze ko intsinzi yose bazayibona batazabazwa uko yaje igomba kuba ari intsinzi.

Ati "ujya kugura inyama muri busheri (butchery) ntabaza uko inka yabazwe, natwe intsinzi yose ni intsinzi ntitubazwa uko yabonetse. Ntuzampunge ndashaka ko uzansobanurira uburyo ndi ibandi."

Bagiye guhura Gasogi United iyoboye urutonde n'amanota 7 mu gihe Rayon Sports ari 11 n'amanota 2.

Saïdi yavuze ko bazangisha KNC umupira
KNC na we yahize gutsinda Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndashaka-ko-uzansobanurira-uburyo-ndi-ibandi-wowe-uri-perezida-udafite-ikipe-saidi-yahaye-gasopo-knc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)