Ngoma: Abahanzi bari muri MTN Iwacu Muzika Fe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024. Ni siporo yitabiriye n'abaturage aka Karere n'abo mu bindi bice bihegerereye. Aba bahanzi basabanye n'aba baturage binyuze muri iyi soporo, mbere y'uko babataramira kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024.

Ni igitaramo kizabera ku kibuga cya Paruwasi ya Kibungo guhera saa munani z'amanywa. Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yasabye abitabiriye iyi siporo kuzitabira igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival.

Yibukije kandi abaturage kwitabira gahunda za Leta no gukora cyane bakikura mu bukene by'umwihariko yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.

Aba bahanzi bagiye gutaramira mu Karere ka Ngoma, nyuma yo gutanga ibyishimo mu Karere ka Musanze, Gicumbi ndetse no muri Nyagatare. Bamwe muri aba bahanzi, ni ubwa mbere bari kuririmbira muri utu turere, kandi bagaragaza ko biri mu bikomeza urugendo rwabo.

Ibi bitaramo biri kuririmbamo abahanzi barindwi barimo: Bruce Melodie, Bwiza, Chriss Eazy, Kenny Sol, Bushali, Ruti Joel na Danny Nanone. Muri uyu mwaka bazataramira mu turere umunani, ni mu gihe umwaka ushize bageze mu turere tune.

Umuyobozi wa EAP Mushyoma Joseph, aherutse kubwira itangazamakuru ko bagabanyije umubare w'abahanzi baririmba muri ibi bitaramo, kubera ubusabe bw'abahanzi n'abafana, kuko uko babaga benshi batabonaga umwanya uhagije wo gutaramira abakunzi babo.

Ati 'Kugabanyuka ku mubare w'abahanzi ni ukugerageza kongera igihe umuhanzi amara ku rubyiniro, ubushize bamaraga iminota 15 ariko ubu turashaka kubaha hagati ya 25 na 30, ku buryo umuturage ataramirwa n'umuhanzi mu buryo bwuzuye akabona ibyo yamuteguriye byose.' 

Yongeraho ati 'N'abahanzi ubwabo bajyaga batubwira ngo dutangira gushyuha mugahita mudukuraho. Twagiye twumva ibitekerezo by'abitabiriye ibitaramo bakavuga ngo abahanzi muduha benshi cyane twatangira gukunda umuhanzi mukamukuraho niyo mpamvu twagabanyijeho gato kugira ngo twongere iminota y'abahanzi.'


Abahanzi bitabiriye MTN Iwacu Muzika Festival ndetse n'abayobozi bakoze siporo



Amagana y'abaturage yakoranye siporo n'abarimo Bruce Melodie, Danny Nanone, Chriss Eazy na Bwiza 

Abayobozi mu nzego zinyuranye mu Karere ka Ngoma bitabiriye siporo y'umugoroba 


Kenny Sol ari kumwe na Bruce Melodie muri siporo yabereye mu Karere ka Ngoma

Inzego z'umutekano zafashije abahanzi n'abaturage bo mu Mujyi wa Kibungo gukora siporo mu ituze

Abayobozi basabye abaturage kuzitabira igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival

Umuhanzikazi Kenny Sol [Uri hagati] uherutse gukorana indirimbo na Dj Neptune

Umuhanzikazi Bwiza [Uri hagati] ari muri siporo rusange n'abaturage bo mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kibungo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147044/ngoma-abahanzi-bari-muri-mtn-iwacu-muzika-festival-bakoranye-siporo-yumugoroba-nabaturage--147044.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)