Ngororero: Uruganda rwitezweho gukemura ibibazo by'ibura ry'amazi meza rugeze ku kigero cya 85% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni uruganda rwatangiye kubakwa muri Nyakanga 2022 ruzatanga amazi ku baturage bo mu mirerenge itandatu y'aka karere rukaba rugeze ku musozo kuko biteganywa ko imirimo yo kubaka izarangira muri uku kwezi, Nzeri 2024.

Ni umushinga w'amazi yakusanyijwe hirya no hino hatandukanye mu migezi yitwa Muhembe, Nyamyotsi na Nyirarongero yose ikaba izifashishwa mu gukwirakwiza amazi mu mirenge ya Kavumu, Muhanda, Ngororero, Kabaya, Sovu ndetse na Kageyo.

Uru ruganda rugiye kuzura muri aka karere ka Ngororero ruzajya rutanga amazi angana na metero kibe ibihumbi bitatu ku munsi, ahabwe abaturiye iyi mirenge basaga 78,500 ndetse n'inyubako z'ibikorwa remezo nk'ibitaro bya Kabaya, uruganda rw'Icyayi rwa Rubaya ndetse n'ibigo by'amashuri bitandukanye.

Umuyobozi uhagarariye ishami ry'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amazi isuku n'isukura (WASAC Group) mu karere ka Ngororere Niringiyimana Felecien, asobanura ko uru ruganda mu Ukwakira ruzaba rwaramaze gushyirwaho akadomo.

Ati 'Umushinga uzarangira muri uku kwezi ariko uzatahwa mu kwezi gutaha k'Ukwakira, uyu mushinga uzageza amazi ku bantu basaga ibihumbi 78,500 bo muri iyi mirenge ndetse n'inyubako z'ibikorwa remezo za leta ukaba warashowemo asaga Miliyari 9,3 Frw.'

Akarere ka Ngororero ni kamwe mu turere abaturage babona amazi hatiyambajwe za pompes zikoreshwa n'amashanyarazi cyangwa inganda zo kuyatunganya kubera imiterere yako. Ni Akarere k'imisozi miremire bituma amazi amanuka cyangwa akazamuka mu matiyo nta zindi ngufu bisabye.

Muri urwo rwego biteganyijweko uyu mushinga watewe inkunga na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AFBD, mu gihe wamaze gushyirwa mu bikorwa abagerwaho n'amazi meza bazava kuri 80% ikigereranyo cy'abari basanzwe bagerwaho n'amazi meza bakagera kuri 92%. Ni mu gihe ariko abo mu mirenge ine ya mbere nka Kavumu, Kageyo, Kabaya ndetse na Sovu amazi yatangiye gukoreshwa.

Uru ruganda rwitezweho gukemura ibibazo by'amazi mu baturage b'aka karere
uruganda rw'amazi ruzatanga amazi mu mirenge itandatu y'akarere ka Ngororero rugiye kuzura
Bamwe batangiye gukoresha amazi akusanyijwe mu migezi ya Muhembe, Nyamyotsi na Nyirarongero



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-uruganda-rwitezweho-gukemura-ibibazo-by-ibura-ry-amazi-meza-rugeze-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)