Ni bande bakunzi b'ikibi bahururiye gushyigikira Charles Onana mu rubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi?  #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko twabibamenyesheje mu.minsi.itambutse, guhera tariki ya 7 kugeza kuya 10 Ukwakira 2024, mu rukiko rw'I Paris mu Bufaransa hazatangira urubanza ruregwamo Charles Augustus Onana , Umufaransa ariko ukomoka muri Cameroun, akaba aregwa ibyaha byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibyaha byibasiye inyoko muntu mu nyandiko ze zitandukanye cyane cyane mu gitabo' Rwanda: Le vérité sur l'Operation Turquoise, quand les archives parlent.'

Ni ibirego byatanzwe n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera mu Bufaransa, nka LDH, FIDH na Survie/France, hakiyongeraho abaregera indishyi, barimo Ibuka/ Ishami ryo mu Bufaransa n'Umuryango w'Abanyarwanda baba mu Bufaransa.

Abiyemeje gushyigikiira Charles Onana bose bafite icyo bahuriyeho: Ni interahamwe, abagore n'abana bazo, ndetse n'abiyemeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, baba Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga cyane cyane Abakongomani

Ku ikubitiro, mu biyemeje kumushyigikira harimo 'Réseau International pour la Paix et la Démocratie' ritegura igihembo gihabwa abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi cyitiriwe Victoire Ingabire, kizwi nka 'Prix Ingabire'. Charles Onana yahawe icyo gihembo mu mwaka wa 2018. Iri shyirahamwe rigizwe n'abagore bafite abagabo bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abashinzwe kuyihakana abenshi bakaba bari mu ishyaka FDU Inkingi ryashinzwe na Victoire Ingabire.

Iri shyirahamwe ry'abagore ryakusanyije amafaranga ku rubuga 'GoFundMe',  bakaba bamaze kubona arenga amayero ibihumbi 11, arakabakaba miliyoni nka 15 uvunje mu manyarwanda.

Abandi bazitabira urubanza barimo abagize Jambo asbl, rya shyirahamwe ry'abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi, rikaba rigizwe n'abakomoka ku bateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba bafata Charles Onana nk'icyitegererezo, ndetse inyandiko ze bakazifata nka Bibiliya yabo.

Abandi biyemeje gushyigikira umugome Charles Onana, ni abagize ishyaka FDU Inkingi rya Victoire Ingabire. Iri shyaka rigizwe ahanini n'abasize bahekuye u Rwanda, bakaba bikingira iri shyaka kugirango batazabazwa n'ubutabera ibyo bakoze muri Jenoside, bitwaje ko ari abanyepolitiki. Abenshi mu bamaze gufatwa no gukatirwa n'inkiko zo mu Burayi ndetse n'aboherejwe mu Rwanda ni abambari ba FDU Inkingi. Harimo n'abatarafatwa, nka Joseph Mugenzi, Rutunga Venant, Major Karangwa, Jean Baptiste Nyabusore, Charles Ndereyehe, Jean Paul Micomyiza, ndetse n'abandi.

Mu bashyigikiye Onana kandi ntihaburamo 'Groupe Marianne' yashinzwe na Baziruwiha Marriane, wakoreye amabasade y'u Rwanda nyuma yo kiyiba amafaranga akifatanya n'abarwanya ubutegetsi. Uwo Baziruwiha yashinze urubuga rushinzwe guhakana no gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarugomo b'Abakongomani kandi nabo ntibatanzwe. Freddy Mulumba wahoze ayobora Radiyo Televiziyo y'igihugu cya Congo (RTNC)mu izina ry'ubutegetsi bwa Tshisekedi, kuri uyu munsi yateguye ikiganiro n'itangazamakuru aho yababwiye ko ngo Charles Onana atariwe uregwa ahubwo ko haregwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Uku kuyobya uburari ku bushake, ni ni amayeri yafashwe n'ubutegetsi bwa Kinshasa mu rwego rwo kujijisha abaturage n'amahanga ngo batabazwa ibitagenda neza imbere mu gihugu, ahubwo ibyago n'imiruho bafite byose bakabyegeka ku Rw Rwanda. Muri make umuntu wese usebya u Rwanda ni inshuti ya Tshisekedi.

Mu banyamakuru harimo Judi Rever wanditse igitabo gisebya u Rwanda akaba yari inshoreke ya Patrick Karegeya, dore ko na Kayumba  Nyamwasa bashinganye ishyaka RNC, amaze iminsi i Kinshasa ku butumire bwa Tshisekedi, bashaka uko yifatanya n'umutwe wa FDLR. Ntihaburamo kandi Michella Wrong bafatanyije umuruho wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umutekamutwe Patrick Mbeko, w'umukongomani nawe wahawe igihembo PrIx ingabire kubera inyandiko ze zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi nawe ntiyahatangwa. Uyu Patrick Mbeko (umwe mu Banyekongo  bigize nyirandabizi ku bibazo byo muri aka karere), nawe akaba yarahawe igihembo cyitiriwe Victore Ingabire Umuhoza, kubera ubugome bukabije akoresha mu guhakana no gupfobya Jnocide yakorewe abatutsi, birumvikana ko atabura mu basangirangendo ba Charles Onana.

Urubanza rwa Charles Onana, nyuma y'imyaka 30, Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ni igipimo cyiza mu gusobanura imbibi z'amategeko ku bijyanye n'ibivugwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko uru arirwo rubanza rwa mbere rubaye kuri iki cyaha cyo kuyihakana no kuyipfobya.

Muri uru rubanza rw'amateka kandi, hitezwe ko hazanatangwa ibisobanuro ku mpamvu mu Bufaransa hari abagikomeza gukomeza guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu gifite uruhare muri iyo  Jenoside nk'uko  bikubiye muri Raporo ya Duclert, yabitangiye ibimenyetso simusiga.

The post Ni bande bakunzi b'ikibi bahururiye gushyigikira Charles Onana mu rubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi?  appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ni-bande-bakunzi-bikibi-bahururiye-gushyigikira-charles-onana-mu-rubanza-aregwamo-guhakana-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ni-bande-bakunzi-bikibi-bahururiye-gushyigikira-charles-onana-mu-rubanza-aregwamo-guhakana-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)