Ni ibiki byabaye kugira ngo Perezida Kagame a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 10 Nzeri 2024, Perezida Kagame yongeye kugaruka kureba umukino w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' nyuma y'imyaka umunani yari ishize ataza ku kibuga kureba umukino mu mupira w'amaguru.

Perezida Kagame yaherukaga kuri Stade mu mwaka wa 2016 ubwo u Rwanda rwakinaga na DR Congo mu irushanwa rya CHAN hanyuma Amavubi agatsindwa ibitego 2-1.

Icyo gihe ibitego bya DR Congo byatsinzwe na Doxa Gikanji ku munota wa 11 na Botuli Bompunga ku munota 114 mu gihe igitego kimwe cy'Amavubi cyatsinzwe na Sugira Erneste ku munota wa 56. Uyu mukino wari watojwe na Jonathan Mckinstry ubera kuri Stade Amahoro.

Iri rushanwa ryari ryabereye mu Rwanda, ryarangiye DR Congo n'ubundi iryegukanye ku nshuro yayo ya kabiri batsinze imikino 4 batsindwa 1 banganya 1, muri iyo mikino harimo uwo basezereyemo u Rwanda muri ¼.

Mbere y'uyu mukino, abakinnyi n'abatoza bari baganirijwe ndetse basabwa kwitwara neza imbere ya DR Congo nk'uko umutoza Jonathan Mckinstry yabitangaje mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye mbere y'umukino.

Icyo gihe, umutoza Jonathan yagize ati 'Ibintu bimeze neza mu ikipe. Twahuye na Minisiteri ndetse n'abayobozi ba FERWAFA. Buri wese yishimiye uko twitwaye ariko icy'ingenzi ni uko twakomeza muri CHAN nyuma y'aho akaba aribwo dutekereza ku yandi marushanwa. 

Twiteguye guhura na DR Congo mu mukino ntekereza ko utoroshye kuko ni ikipe ikomeye kandi iri guhabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.'

Nyuma y'aho, Perezida Kagame ntabwo yongeye kujya agaragara muri Stade ariko urukundo rw'umupira ntaho rwagiye kuko yabaye hafi ikipe y'Igihugu amavubi. 

Ku wa 07 Gashyantare 2021, Perezida Kagame yahuye n'abagize ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, abashimira uko bitwaye muri CHAN 2020 yatwawe na Morroco icyo gihe yari mu itsinda rimwe n'Amavubi aba ari nabo bazamukana hanyuma Togo na Uganda bataha rugikubita.

Ubwo yahuraga n'abagize ikipe y'Igihugu , Amavubi, Perezida Kagame yagize ati: 'Nishimiye kubona uyu mwanya wo kuganira namwe, na kera byari bisanzwe najyaga mbona umwanya wo kuganira namwe n'abawuyobora, gusa hari aho nageze ndabyihorera njya mu kazi kandeba ndabyihorera, iby'imikino mbivaho.'

Akomeza agira ati: 'Si uko ntashakaga kubikurikirana, ku rundi ruhande abakinnyi n'ababiyobora babifitemo uruhare, najyaga nza nkicara tukanaganira. Ibitekerezo bikava no mu bakinnyi, tukumvikana ko hari ibigomba gukorwa byafasha ngo abantu batere imbere.''

Aha Perezida Kagame yumvikanishaga ko nubwo afite inshingano nyinshi zo kwitaho zatumye atagaruka kuri Stade, yaciwe intege n'ibibazo biri mu mupira w'amaguru haba mu bakinnyi ndetse n'abayobora umupira w'amaguru wo mu Rwanda.

Uruhare rw'abakinnyi Perezida Kagame yagarutseho, ni uburyo ikipe y'Igihugu 'Amavubi' itakomeje kwitwara neza ahubwo urwego rwayo rwagiye rusubira inyuma kurushaho mu cyimbo cyo kongera gukora cyane ngo yitware neza ikosore amakosa yakoraga mu bihe byatambutse.

Bitari ukwitwara nabi mu kibuga gusa, Perezida Kagame yakunze kunenga ibintu by'amarozi na ruswa mu mupira w'amaguru wo mu Rwanda byatumye atongera kuwinyumvamo na mba.

Muri Mata 2023, ubwo yari mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano, Perezida Kagame yavuze ko impamvu adaheruka kuri sitade kureba umupira w'amaguru ari uko ruswa n'amarozi byokamye uwo mupira mu Rwanda.

Yagize ati: 'Icyatumye kenshi ngabanya kujyayo (kuri sitade) ni bo byaturutseho. Ibintu by'imikino by'amarushanwa bigenda bikajyamo ruswa, bikajyamo amarozi ibyo bintu biraciriritse njye ntabwo nabijyamo. Ni ho byageze mbivaho ibintu nka biriya ntabwo bari bakwiriye kuba babyihanganira.'

Ubwo Perezida Kagame yari mu kiganiro 'Ask The President' yagiranye na Televiziyo y'Igihugu ku wa Kabiri, tariki ya 4 Nyakanga 2023, cyagarutse ku myaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye, yongeye kwitsa ku ikipe y'Igihugu avuga uburyo ki bitumvikana ko idatanga umusaruro kandi ibisabwa ubuyobozi bubikora.

Nyuma yo kubazwa na Jean Pierre Kagabo uko ahuza imbaraga zishyirwa mu iterambere ry'umupira n'umusaruro ubonekamo, PerezidaKagame yasubije agira ati 'Biraruhanyije, biragoye ariko tugomba kugira icyo dukora.

 Byavuzwe kera, ni imyaka myinshi twibaza impamvu siporo yaba muri rusange cyangwa ukuntu twayiteza imbere, cyane cyane mu mupira w'amaguru, impamvu n'imbaraga zishyirwamo, umusaruro utaboneka bihagije.''

Ibi byose, Perezida Kagame yabivuze nyuma y'uko mu mwaka wa 2017 hashyizweho itegeko rikumira amarozi muri siporo aho ababirengaho bari guhanwa n'itegeko mpuzamahanga agenga siporo.

Itegeko Nº 32/2017 ryo ku wa 03/08/2017 rigena imitunganyirize ya siporo, imikino n'imyidagaduro, risobanura ko imigenzo itemewe ari igikorwa cyose kigamije guca intege, gutera imbaraga zidasanzwe uri mu irushanwa cyangwa uwitegura kurijyamo.

Komisiyo Mpuzamahanga yo kurwanya ikoreshwa ry'ibyongerambaraga, iteganya ko uhamwe n'icyaha cyo kubikoresha, kubicuruza no kubitwara agenerwa ibihano birimo; kumara imyaka ine atagaragara mu bikorwa bya siporo n'ibindi bihano.

Bitari ibyo gusa byatumye umupira w'amaguru udakomeza gutera imbere, akenshi Minisiteri ya Siporo ndetse n'ubuyobozi bwa FERWAFA bwagiye bunengwa mu gushaka abatoza ndetse no kuzana umutoza ufite ubuhanga n'ubunararibonye mu mitoreze aho akenshi bazanaga umutoza udahenze kandi nabwo akaza ku munsi wa nyuma habura umunsi umwe cyangwa itatu ngo atoze umukino we wa mbere.

Ibi byose byatumaga ikipe y'Igihugu, Amavubi, idatera imbere mu buryo bw'intsinzi byatumaga abatoza benshi bataramba mu Rwanda bityo guhinduranya abatoza bikagira ingaruka mu iterambera ry'umupira w'amaguru.

Kuva mu mwaka wa 2016 kugera mu mwaka wa 2024, u Rwanda rumaze gutozwa n'abatoza 8 muri abo bose uwahamaze igihe kirekire ari umutoza ni Mashami Vincent watoje Amavubi kuva mu mwaka wa 2018 kugera mu mwaka wa 2022. Uwatoje igihe gito ni Gerrard Buscher watoje umukino umwe ubwo Amavubi yakinaga na Senegal.

Uretse no kuba abashinzwe gushakira ikipe y'igihugu abatoza bararyaniraga mu nshingano zabo, byabayeho ko hari igihe Minisiteri yashakaga umutoza ariko FERWAFA itamushaka bigatuma batumvikana. 

Urugero rwamenyekanye cyane ni igihe Minisiteri ya Siporo yahaga amasezerano Mashami Vincent mu gihe FERWAFA yo yashakaga gutandukana na we. Ibi byose byagaragazaga ko umupira w'amaguru wo mu Rwanda urimo kidobya nyinshi.

Si Perezida Kagame wabonaga ko ikipe y'Igihugu Amavubi yasubiye inyuma gusa ahubwo na FIFA yabiteye hanyuma imboni Amavubi asubira inyuma ku rutonde rwa FIFA ngarukakwezi. 

Mu mwaka wa 2015, u Rwanda rwageze ku mwanya wa 68 ariko nyuma ruza gusubira inyuma gake gake mu mwaka wa 2016 rugera ku mwanya wa 85, 2017 rugera ku mwanya 93, 2018 rugera ku mwanya wa 127 rukomeza kumanuka kuri ubu rukaba ruri ku mwanya wa 131.

Nyamara nubwo ibyo byagiye bibaho, kuba abayobozi basigaye basigaye bashyira hamwe no kuba hafi hafi y'Ikipe y'Igihugu Amavubi, byongereye imbaraga bituma icyizere cyo gutsinda kizamuka cyane cyane ku ngoma y'umutoza Frank Torsten Spiltter kuri ubu umaze gutoza imikino 8 aho yastinzemo 3, anganya 4 atsindwa umukino umwe gusa ndetse akaba amaze gutsindwa ibitego 2 gusa.

Bimwe mu bitangiye guhinduka muri iyi myaka 8, harimo icyizere cy'intsinzi ku Amavubi ndetse ubuyobozi bukaba bugerageza gushyira hamwe n'abakinnyi. Bigaragara ko mu cyo abakinnyi banengwaga cyo kudatanga umusaruro ukwiye mu kibuga, batangiye kwikubita agashyi cyane ko nta kipe ijya gukina n'Amavubi yiteguye ko iri bubone intsinzi mu buryo bworoshye.

Aha wahera ku mutoza wa Nigeria, mu kiganiro n'itangazamakuru mbere y'umukino, yavuze ko Amavubi atari ikipe yo kwizera gutsinda mu buryo bworoshye kuko iri mu bihe byayo byiza bityo baje biteguye gutanga ibyabo byose kuko kubona igitego baziko byari kubagora. Umukino warangiye kandi babonye ko ibyo bibwiraga byari ukuri.

Si ibyo gusa, kugeza magingo aya u Rwanda ruyoboye itsinda ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi n'amanota 7 aho runganya amanota na South Africa mu gihe Nigeria yaraye ikinnye n'u Rwanda yo iri ku mwanya wa gatanu mu makipe atandatu.

Nyuma y'umunsi wa kabiri mu gushaka itike y'igikombe cya Africa, u Rwanda rumaze kunganya imikino 2 bivuze ko rufite amanota abiri rukaba ruri ku mwanya wa gatatu nyuma ya Nigeria iyoboye hagakurikiraho Benin yatsinze umukino yahuyemo na Libya.

Mu by'ukuri Perezida Kagame akunda umupira w'amaguru nubwo yagira inshingano nyinshi ariko umutima wo gukunda umupira ni uwa cyera.

Ku wa 27 Kamena 2024 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, Perezida Kagame yavuze uburyo mu mwaka wa 1978 yagiye kureba umukino wa Mukura yari yakinnye na Panthères Noires, kandi yari yaje mu Rwanda mu buryo yise ubwo gusesera ariko kubera gukunda umupira w'amaguru yemera kwishyira mu byago ajya kureba umupira.

Perezida Kagame yagize ati: 'Hari Stade nto yari hano mu 1978, niyo bahinduyemo iyaPelé?ndumva atariyo, umuntu w'inshuti yanjye najyaga nsura, ndetse icyo gihe yabaga muri Université mu 1978 antwara ku mupira, Mukura na Panthères Noires, barakinaga icyo kihe'.

Arongera ati 'Njyana n'iyo nshuti yanjye, ariko nkajya mbona abantu bandeba, ni nko kuvuga ngo ariko aka kantu ntabwo ari akinaha, ndetse umukino ugiye kurangira iyo nshuti yanjye irambwira ngo ariko urabizi, reka tuve ahangaha umupira utararangira, ubundi ibikurikiraho cyane cyane iyi kipe ya Panthère iyo yatsinzwe, abantu barakubitwa'.

Ku wa 10 Nzeri 2024, Perezida yongeye kugaruka kuri sitade bica amarenga ko mu gihe Amavubi yakomeza kwitwara neza nta kabuza twakongera kubona kenshi Perezida Kagame yitabiriye imikino y'umupira w'amaguru nk'uko akunze kwitabira imikino y'intoki nka Basketball.


Perezida Kagame yongeye kugaruka kuri sitade nyuma y'imyaka umunani


Umukino wa mbere Perezida Kagame yarebye nyuma y'imyaka 8, u Rwanda rwanganyije na Nigeria


Nyuma yo kwitwara neza, Umunyezamu Ntwali Fiacre yavuze ko kuba Perezida yari yaje kubashyigikira byabongereye imbaraga cyane bakina bifuza gutsinda batatsinda bakanganya


Ku wa 07 Gashyantare 2021, Perezida Kagame na Minisitiri wacyuye igihe Aurore Mimosa bakiriye Amavubi nyuma yo kwitwara neza muri CHAN 2020.


Abakinnyi b'Amavubi bitwaye neza muri CHAN2020, bashimiwe na Perezida Kagame ndetse bagenerwa ishimwe basabwa gukomeza kwitwara neza

Perezida Kagame yongeye kureba umukino w'Amavubi kuri Stade Amahoro nyuma y'imyaka 8



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146765/ni-ibiki-byabaye-kugira-ngo-perezida-kagame-agaruke-kureba-umukino-wamavubi-kuri-sitade-ny-146765.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)