Ni ryari amafaranga yigihugu ashobora guhind... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amateka agaragaza ko ifaranga ryatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu hagati y'umwaka wa 1914 ubwo Ababiligi batangizaga ifaranga rigasimbura urupiya (Deutsch-Ostafrikanische Rupie) ryakoreshwaga ku gihe cy'Abakoloni b'Abadage.

Kuva icyo gihe mu Rwanda hakoreshejwe Ifaranga rya Congo-Mbiligi, kera kabaye risimburwa n'Ifaranga ryari risangiwe n'u Rwanda n'u Burundi. Nyuma y'ubwigenge bw'ibihugu byombi, nibwo hatangiye gukoreshwa ifaranga ry'u Rwanda nyirizina.

Gusa zaba inoti cyangwa ibiceri, byagiye bihindurwa uko iminsi yagiye ishira kugeza na n'ubu, ahanini bitewe n'uko iterambere ry'ikoranabuhanga mu byiciro bitandukanye rikomeza kwiyongera ku Isi ari nako ba rusahurira mu nduru baryifashisha mu manyanga akomeye arimo no kwiba igihugu cyangwa kwinjira mu mabanga yacyo.

No mu minsi ishize, iteka rya Perezida rishyiraho izi noti nshya za 5000 Frw na 2000 Frw ryasohotse mu igazeti ya Leta yo kuri uyu wa 30 Kanama 2024, riteganya ko inoti zikoreshwa hamwe n'inoti zisanzweho, ari zo iya 500 Frw, iya 1000 Frw, iya 2000 Frw n'iya 5000 Frw, kandi zifite agaciro mu Rwanda.

Izi noti nshya za 5000 Frw na 2000 Frw zashyizweho nyuma y'uko bisabwe na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, bigasuzumwa n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 23 Kanama 2024 ikanabyemeza.

Ubutumwa Banki Nkuru y'u Rwanda yashyize kuri konti yayo ya X, bugaragaza ko inoti ya 5000 Frw na 2000 Frw zaherukaga guhindurwa mu myaka myinshi ishize kuko nk'iya 2000 Frw ari iyakozwe tariki 1 Ukuboza 2014.

Umuyobozi ushinzwe ikoreshwa ry'amafaranga no kwishyura muri Banki Nkuru y'u Rwanda, Habumugisha Denis asobanura ko iyo amafaranga amaze hagati y'imyaka umunani n'icumi, ashobora guhindurwa mu bundi buryo mu rwego rwo kugendana n'aho ibihe bigeze.

Yagize ati: "Ubundi muri tekinike y'amafaranga, iyo amafaranga amaze kumara hagati y'imyaka 8 n'imyaka 10, bisaba ko isura yayo ihinduka. Kubera iki duhindura iyo sura? Ni uko tekinoloji ihinduka."

Si iyi mpamvu gusa ishobora gutuma amafaranga ahinduka, ahubwo binakorwa mu rwego rwo kugira ngo arusheho kugira umutekano n'ubudahangarwa butuma abantu batoroherwa no kuyigana.

Inoti nshya ziheruka gushyirwaho, na zo zahinduriwe ibimenyetso haba mu buryo bugaragara inyuma ndetse no mu buryo bw'ikoranabuhanga akoranye, bijyanye n'aho iterambere ry'u Rwanda rigeze.

Mu kiganiro Banki Nkuru y'u Rwanda yahaye abanyamakuru mu 2014, ubuyobozi bwayo bwavuze ko ifaranga ry'u Rwanda ridahinduka cyane, ko no mu myaka 20 yari ishize nyuma y'uko ingabo zahoze ari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, habaye impinduka zikomeye inshuro ebyiri gusa, mu gihe ngo mu bindi bihugu bimwe na bimwe bo bahindura kenshi amafaranga bakoresha.


Iyi ni inoti ya 5000 Frw yo mu 1998

Inoti ya 5000 Frw yasohotse mu 2004

Inoti nshya ya 5000 Frw yo mu 2024   



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146529/ni-ryari-amafaranga-yigihugu-ashobora-guhindurwa-146529.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)