Ni uburozi baba batanga-Amb Dr Muligande yavuze ku guhangana n'abaharabika u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abarwanya u Rwanda muri ibi bihe bifashisha ikoranabuhanga bakaruvugaho ibinyoma, abandi bagakwirakwiza ibitekerezo bibiba urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Barimo abakiri mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR, n'abandi bari mu mahanga bigisha inyigisho z'urwango, bakanarahira ko bazasubira mu Rwanda bagashyiraho ubutegetsi bw'Abahutu.

Ambasaderi Dr Charles Muligande ubwo yari mu kiganiro Dusangire Ijambo kuri uyu wa 1 Nzeri 2024, yagaragaje ko ari ngombwa ko abantu bahora biteguye guhangana n'abarwanya u Rwanda, hamwe n'ababashyigikiye.

Ati 'Ibyo ni ngombwa ko duhora twiteguye kubirwanya. Turamutse turangaye tukabyihorera baroga kuko ni uburozi baba barimo batanga mu gihugu. Bashobora kugenda baroga bake bake amaherezo ugasanga n'ibyo twagezeho nubwo bishikamye, bikomeye, turangaye ntihabura ababihungabanya.'

'Ni ngombwa rero ko duhora turi maso, ibyo bavuga babeshya tukabibeshyuza, aba bantu bigisha ingengabitekerezo ya Jenoside, abantu bahora bapfobya Jenoside yabaye, abantu bahora banenga ubutegetsi bwacu n'icyiza dukoze cyose bakakinenga bakavuga ngo buriya hari ikindi kibyihishe inyuma, bya bindi ubura icyo unenga inka ukayinenga igicebe cyayo.'

Amb Dr Muligande yagaragaje ko abaturage bose by'umwihariko urubyiruko, bakwiriye gusobanurirwa gahunda zitandukanye z'igihugu kugira ngo na bo bashobore kurwanya abashaka gutanya Abanyarwanda.

Ati 'Urubyiruko dufite ni ngombwa ko rusobanurirwa neza, rugasobanukirwa 'Ndi Umunyarwanda', rugasobanukirwa amateka y'u Rwanda, ibyo u Rwanda rukora, Politike z'u Rwanda ku buryo bo kubera batuye mu Isi y'ikoranabuhanga, ni bo bazarwana urwo rugamba, byaba ngombwa bakegera abasaza bakabaganiriza noneho bakabona amasasu yo gukoresha.'

Amb Dr Muligande avuga ko no mu nzego za dipolomasi harimo abantu baba bifatanyije n'abarwanya u Rwanda ku buryo abadipolomate b'u Rwanda bagomba guhora bari maso 'ntitujye tugubwa gitumo na za raporo zishobora kudusubiza inyuma.'

Amb Dr Charles Muligande yavuze ko abarwanya u Rwanda baba bavuga ibirimo uburozi bishobora kwangiza bitarwanyijwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-uburozi-baba-batanga-mu-gihugu-amb-dr-muligande-avuga-ku-birirwa-baharabika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)