Kapiteni wa Rayon Sports Muhire Kevin yasabye abakunzi b'iyi kipe kubashyigikira batanga amafaranga menshi mu ikipe kuko ubu ari bwo ibakeneye.
Ni nyuma y'ibibazo by'amikoro bivugwa muri iyi kipe aho n'abakinnyi bamaze igihe badahembwa.
Kapiteni wa Rayon Sports yavuze ko ibibazo ikipe irimo babizi ariko ari abanyamwuga bitabakanga, ngo kugira ngo bishire ni uko bagomba gutsinda.
Ati "Hari hamaze iminsi havugwa ibintu bitandukanye, ni byo hari ibibazo muri Rayon Sports ariko ntibyaduca intege kuko turi abakinnyi b'abanyamwuga tuzi icyo dushaka, kugira ngo ibyo bibazo bikemuke ni uko tugomba gutsinda imikino iri imbere."
Yasabye abakunzi ba Rayon Sports gutanga amafaranga mu ikipe ko na bo bazabaha ibyishimo.
Ati "Baze ari benshi badushyigikire batange amafaranga batahane ibyishimo baze badushyigikire uhereye kuri Rutsiro batange n'ayo mafaranga menshi mu ikipe bazatahana ibyishimo. "
Rayon Sports izakina na Rutsiro FC ku wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024 mu mukino w'umunsi wa 5 wa shampiyona.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nibatange-amafaranga-menshi-muhire-kevin