Njye uherukayo vuba, FDLR iriyo kandi ingengabitekerezo yayo iracyayifite - Rwangabo uherutse gutoroka FDLR - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yagize ati 'FDLR ni abarwanyi bari mu Rwanda mu 1994, hashize imyaka 30. Uwari ufite imyaka 30 ubu afite 60, uwari ufite 40 ubu afite 70. Abenshi mu bayobozi bayo benshi bafite imyaka 70. Ni ikihe kibazo bateje ku mutekano w'u Rwanda?'

Amagambo ya Paluku kuri FDLR asa n'ayo Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Umuvugizi wa guverinoma yabo bigeze kuvuga, bagamije kwerekana ko uyu mutwe witwaje intwaro udateye ikibazo.

Guverinoma y'u Rwanda yo ntiyahwemye kwerekana ko 'FDLR iri mu mwanya wo gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu karere, mu bwisanzure kandi ubukungu ikusanya no gusoresha abaturage mu bice igenzura biyiha uburyo bwo kwinjiza abarwanyi bashya, yubaka ubushobozi bwo kugaba ibitero.'

Ribara uwariraye…

Nta mezi ageze kuri ane ashize, Rwangabo Jean Damascene, wari ufite ipeti rya Sergeant mu gisirikare cya FDLR, atorotse uwo mutwe agataguka mu Rwanda, agahita yoherezwa mu Kigo cya Mutobo gutegurirwa kwinjira mu muryango nyarwanda, kimwe n'abandi bahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya RDC.

Mvuze gutoroka FDLR kuko nta n'umwe mu bafite aho bahuriye na yo wemerewe gutaha, iyo bamenye ko ufite icyo gitekerezo nturara, uricwa, ndetse ngo n'uwo bumvise ko yigeze gusura benewabo mu Rwanda, baramwivugana ntacyo bitayeho, babita ibyitso.

Rwangabo umaze amezi arenga gato atatu agarutse mu Rwanda, igihugu yari yarahunze mu 1994 ubwo yari afite imyaka icumi gusa, avuga ko uwavuga ko FDLR idahari, yaba yogiza nkana cyangwa akaba ari intamenya, imwe ijya irira ku muziro.

Ahamya neza ko FDLR ihari kurusha n'uko igisirikare cya RDC [FARDC] gihari, kuko no mu bikorwa byinshi icyo gisirikare ntigishobora guhaguruka kitagaragiwe na FDLR.

Rwangabo wabaye imyaka myinshi muri FDLR, mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yahamije ko FDLR ihari kandi igifite ingengabitekerezo yayo [ingengabitekerezo ya Jenoside] nk'uko byahoze.

Ati 'Njyewe uherukayo vuba [nahamya ko] FDLR iriyo, kandi ingengabitekerezo yayo iracyayifite ntabwo yayishyize hasi, inafite umugambi wo kuzanatera igihugu cy'u Rwanda, usibye wenda ko itabishobora ko itabigeraho, ariko ibyo bitekerezo mu mutima irabifite. Kwirirwa rero bavuga ngo ntayo ihari, ni ukubeshya, ni igipindi cy'abanyapolitike.'

Uyu mutwe ukomeza kwiyubaka, ushaka amaboko mu buryo butandukanye, burimo gufatirana abasore bose bakirangiza amashuri yisumbuye n'abakiri bato bandi, bakabakusanya ku ngufu, bakabajyana ku ikosi, aho batozwa kurwana bakanacengezwamo ingengabitekerezo ua Jenoside.

Irakoze Martin, ni indi gihamya y'amabi akorwa na FDLR. Nk'umuntu wavukiye muri RDC ku babyeyi bari barahunze mu 1994, yavuze ko ubwo yari arangije kwiga ayisumbuye, FDLR yaje mu gace k'iwabo itwara ku ngufu, abana bose bari barangije ayisumbuye, bajyanwa gucengezwamo FDLR, yisanga atyo ayirimo.

Ati 'Twagezeyo baratwigisha tujya muri SEI, 2019 turangije dutangira akazi, batubwira ko turi kurwanira kuzataha mu Rwanda, tukazarwana tukavanaho ubutegetsi bw'igitugu buriho mu Rwanda (ni ko batubwiraga), tukigarurira u Rwanda nk'urwa mbere'

Mugenzi wabo na we uri gutorezwa mu kigo cya Mutobo na we akaba yarahoze muri FDLR anatoza abandi, yahamije ko FDLR ifasha FARDC mu ntambara ihanganyemo na M23 kugira ngo bizabe nka bimwe ngo agasaza kamwera akandi kuzakamwa, na yo ngo izabafashe gutaha mu Rwanda barwanya ubuyobozi buriho.

Irakoze yavuze ko mu ntambara ya M23 na Wazalendo, FDLR ari yo ishyirwa imbere, ndetse ko ari yo inashishikariye kurwana kurusha FARDC, ba nyir'igihugu.

Yongeyeho ati 'Baravuga ngo ntabwo bahanganye na M23 ahubwo bahanganye n'u Rwanda, bakavuga ko nibongera imbaraga mu rugamba, aho rubera mu give cyo haruguru, bizatuma u Rwanda rujyanayo ingabo zose, hanyuma yo [FDLR] ihite itera iciye mu gice cyo hepfo yinjire yisanzuye.'

Mu migambi yayo, FDLR igumya gutera ubwoba Abanyarwanda bari muri RDC, ibabwira ko utahutse, bamufata amajwi ubundi bakamwica, ikababwira ko igihugu kizongera gutekana, 'ari uko nta Mututsi ukikirangwamo'.

Intwaro bateganya kuzakoresha batera u Rwanda, ni izo bahabwa na FARDC mu ntambara bayifashamp, na yo ibizeza ko izabafasha gutera u Rwanda, gusa ngo hari izo bibikira ku ruhande kugira ngo nihatagira ibitagenda neza mu mikoranire yabo na FARDC, bazabe bafite utwo bosigarije twabafasha kwirwanaho.

Icyo aba barwanyi batahutse bose bahurizaho, ni uko nyuma yo kugera mu Rwanda bakabonako ibyo batewemo na FDLR ari ibinyoma gusa, ndetse bakabona uburyo igihugu cyiyubatse mu buryo bwose, bahamya ko kuba FDLR yakomeza kuvuga ko izatera igihugu igakuraho ubuyobozi, ari nka za nzozi z'umushonji urota arya kandi inzara ikimuguguna Amara, nta n'icyizere.

Leta y'u Rwanda ntiyahwemye kugaragaza ko FDLR ari ikibazo gihangayikishije, ndetse ko Leta ya Congo ikwiye guhagarika imikoranire nayo ahubwo ikayirandura. Leta ya Congo buri gihe yica amatwi kuri icyo kibazo, kuko ntiyarandura FDLR kandi adi ishyiga ry'inyuma mntambara irwana.

Umutwe wa FDLR ukomeje kuyogoza abantu mu Burasirazuba bwa Congo ukototera n'ibindi bihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/njye-uherukayo-vuba-fdlr-iriyo-kandi-ingengabitekerezo-yayo-iracyayifite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)