Nkombo: Abana barasabirwa kwigishwa Ikinyarwanda hakiri kare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje ku wa 20 Nzeri 2024, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika. Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa tariki 8 Nzeri, ariko u Rwanda rwahisemo ko ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi bimara ukwezi kose mu rwego rwo kumenyereza Abanyarwanda umuco wo gusoma no kwandika.

Nkombo ni umurenge wo mu karere ka Rusizi ugizwe n'ikirwa cyo mu kiyaga cya Kivu. Abatuye uyu murenge bafite Ururimi rw'Amahavu bahuriyeho, ari narwo baganiramo. Ibi bituma abana babo batinda kumenya Ikinyarwanda kuko kuri iki Kirwa gikoreshwa gake.

Havugimana Samuel w'imyaka 12 yabwiye IGIHE ko yatangiye kwiga Ikinyarwanda ari uko atangiye ishuri, ndetse n'ubu ntaramenya kukivuga neza.

Ati 'Ni ikibazo kuba dutinda kukimenya kandi turi Abanyarwanda. Icyakorwa ni uko ababyeyi bacu bajya bagikoresha no mu rugo kuko bo abenshi barakizi."

Igiraneza Ismael w'imyaka 13 avuga ko Ikinyarwanda yakimenye ari uko ageze mu ishuri, akavuga ko byatewe n'uko mu rugo no mu giturage baganira mu Mashi n'Amahavu.

Ati 'N'ubu ntabwo ndakimenya neza ariko ndagerageza. Ngeze ku ishuri numvise ntewe ipfunwe no kuba ntazi Ikinyarwanda kandi ndi Umunyarwanda."

Mu bikorwa byaranze ukwezi ko gusoma no kwandika harimo n'amarushanwa yo gusoma no kwandika yabereye mu bigo by'amashuri, abarushije abandi bahembwa ibikoresho birimo ibikapu, amakaye, amakaramu na mudasobwa nto (Ipad).

Nyirangwabije Josiane w'imyaka 54 yabwiye IGIHE ko akenshi abaturage ba Nkombo bavuga Ikinyarwanda iyo bavuye ku Kirwa cya Nkombo bagiye mu yindi mirenge.

Ati 'Biragoye ko umuturage wo ku Nkombo udakunda kujya mu bindi bice by'igihugu, ntagire n'amahirwe yo kwiga yamenya Ikinyarwanda."

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr. Anicet Kibiliga yavuze ko umunsi mpuzamahanga wo gusoma wibutsa Abanyarwanda ko umuco wo gusoma utarangirira ku ishuri, aboneraho gusaba ababyeyi ko bakwiye guha agaciro indimi zose.

Ati 'Ururimi rwose ruremewe, wakoresha Amahavu, wakoresha Ikinyarwanda izo ndimi ziremewe. Icyo turi gukora ni ukugira ngo abavuka hano ku Nkombo batangire bazi Ikinyarwanda neza, basome, kandi noneho ntabwo ari ukuvuga ngo ni abana gusa, turifuza ko umuntu wese agira umuco wo gusoma bihereye no ku babyeyi bagasomera abana."

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB, Dr. Nelson Mbarushimana, yashimiye abafatanyabikorwa b'uburezi bibumbiye mu Ihuriro rya 'Soma Rwanda' barimo World Vision, UNICEF, USAID na Banki y'Isi kubera uruhare bagira mu guteza imbere umuco wo gusoma.

Ati "Turi gukomeza kuzamura ireme ry'uburezi, muri bwa bumenyi bw'ibanze kuko umwana urangije umwaka wa gatatu w'amashuri abanza atazi gusoma, kubara no kwandika bimubera imbogamizi ikomeye cyane mu mwaka wa kane n'uwa gatanu."

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika, u Rwanda rwahisemo insanganyamatsiko ishishikariza abaturage kumenya izindi ndimi.

Abana bo ku Nkombo barasabirwa kwigishwa Ikinyarwanda hakiri kare



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nkombo-abana-barasabirwa-kwigishwa-ikinyarwanda-hakiri-kare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)