Umugande ukinira APR FC, Taddeo Lwanga yavuze ko bishoboka gusezerera Pyramids FC bayitsindiye mu Misiri.
APR FC yafashe indege yerekeza mu Misiri aho izakina na Pyramids FC mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya kabiri rya Champions League mu guhatanira kujya mu matsinda.
Mu mukino ubanza wabereye mu Rwanda ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize banganyije 1-1, APR FC ikaba isabwa gutsinda Pyramids FC kugira ibe yagera mu matsinda.
Taddeo Lwanga yavuze ko bafite akazi gakomeye kuko umusaruro babonye mu Rwanda udahagije bagomba gushyiramo imbaraga.
Ati "Dufite akazi gakomeye, umusaruro twabonye hano ntuhagije tugomba kongeramo imbaraga, imikino yo hanze ntiba yoroshye by'umwihariko iriya kipe irimo yitwara neza ku mugabane, babuze igikombe bagitwawe na Al Ahly mu mikino ya nyuma, tugomba kuba tumeze neza iminota 90 kugira ngo tubone umusaruro mwiza."
Yavuze ko ikintu cya mbere ari ugukurikiza amabwiriza y'umutoza kuko ari we utegura ibintu byose.
Ati "Tugomba gukurikiza amabwiriza y'umutoza kuko ni we utegura byose, twebwe icyo tugomba gukora ni ukubishyira mu bikorwa."
Lwanga ni umwe mu bakinnyi bari muri APR FC basezerewe na Pyramids FC umwaka ushize, yavuze ko ubu habayemo impinduka.
Ati "Nk'uko mwabibonye mu mikino itambutse harimo abakinnyi barenga batandatu bashya batari bahari umwaka ushize, byinshi byarahindutse, umutoza ni mushya aratandukanye, si Froger, ni Mr Darko rero ndatekereza byinshi byarahindutse n'igihe."
Kuba basezerera Pyramids bayitsindiye mu Misiri, yavuze ko bishoboka ko nta kintu na kimwe kidashoboka mu mupira w'amaguru.
Ati "Nta na kimwe kidashoboka mu mupira w'amaguru kandi umupira w'amaguru ukinirwa mu kibuga, buri kimwe cyaba twabona umusaruro mwiza."
Yabwiye abafana b'iyi kipe ko bagiye gutanga ibirenze ibyo batanze mu mukino wo kwishyura.
Ati "Icyo abafana bakwitega ni ugukura ibirenze ibyo twakoze kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu ushize."
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-kidashoboka-gukuramo-pyramids-birashoboka-taddeo-lwanga-11627