Ntwari Fiacre yakomoje ku kiganiro yagiranye n'umunyezamu wa Nigeria #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu w'ikipe y'igihugu ya Nigeria, Stanley Nwabali yabwiye uw'u Rwanda ko bafite ikipe nziza bakomeje kwitwara neza igikombe cy'Afurika bazakijyamo.

Ni nyuma y'umukino w'itsinda D mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 waraye uhuje u Rwanda na Nigeria kuri State Amahoro amakipe yombi akanganya 0-0.

Nwabali usanzwe ufatira ikipe ya Chippa United muri Afurika y'Epfo, nyuma y'umukino yaganiriye na Ntwari Fiacre na we ukina muri iki gihugu muri Kaizer Chiefs.

Fiacre yavuze ko ibyo mugenzi yamubwiraga ari uko u Rwanda rufite ikipe nziza kandi rukomeje mu murongo rurimo rwazajya mu gikombe cy'Afurika.

Ati "Yambwiye ko dufite ikipe ikomeye nidukomeza kwitwara neza tuzagera kure."

Yakomeje kandi ashimangira ko kujya muri iki gikombe cy'Afurika bishoboka cyane ndetse ari yo ntego bafite.

Ati "Ni yo ntego dufite twese abakinnyi, intego ni ukujya mu gikombe cy'Afurika kuko hashize imyaka myinshi, iyi nshuro tugomba kukijyamo, abakinnyi ni byo tuganira."

U Rwanda ruheruka mu gikombe cy'Afurika muri 2004 akaba ari nacyo gikombe rukumbi u Rwanda rwitabiriye.

Fiacre yavuze ko intego ari ukujya mu gikombe cy'Afurika
Nwabali yabwiye Fiacre ko u Rwanda rufite ikipe nziza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntwari-fiacre-yakomoje-ku-kiganiro-yagiranye-n-umunyezamu-wa-nigeria

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)