Nubwo ikipe ya Manzi Thierry ishobora gutanga ikirego, Simba SC ntiyishimiye uko umukino wabahuje abafana babateye amacupa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino ubanza w'ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup mu guhatanira kujya mu matsinda, Al Ahli Tripoli ya Manzi Thierry yanganyijemo na Simba SC, buri ruhande ntirwishimiye uko umukino wagenze.

Ni umukino wabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024 ubera muri Libya, Al Ahli ni yo yari yakiriye.

Manzi Thierry wari mu kibuga akina iminota yose, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa nta kipe yabashije gutera mu izamu ry'indi.

Al Ahli ikaba itishimiye imisifurire aho ishimangira ko yibwe n'umusifuzi wari mu kibuga hagati, Umunya-Botswana Thabang Ketshabile, ivuga ko igomba no kumurega muri CAF nyuma yo kumatangaza nk'umukinnyi mwiza w'umukino ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo.

Si ibyo gusa kuko na Simba SC na yo itishimiye uko abafana b'iyi kipe bayifashe, amashusho yafashwe agaragaza umukino urangiye abakinnyi ba Simba SC birukira mu rwambariro bahunga amacupa barimo guterwa n'abafana.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku Cyumweru gitaha tariki ya 22 Nzeri 2024 muri Tanzania ikipe izatsinda ikazahita ijya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Manzi Thierry yakinnye iminota yose



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nubwo-ikipe-ya-manzi-thierry-ishobora-gutanga-ikirego-simba-sc-ntiyishimiye-uko-umukino-wabahuje-abafana-babateye-amacupa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)