Nyagatare: Abarimo Bruce Melodie bitabiriye ... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi Siporo rusange yitabiriwe kandi n'bayobozi b'Akarere n'inzego z'umutekano. Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare, bwatangaje ko abayitabiriye iyi siporo basabwe kuzitabira igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival, bakanashishikariza abandi kuzitabira kandi bakahagera kare, bahawe kandi ubutumwa burimo kunywa mu rugero no kwirinda ibiyobyabwenge.

Ibi bitaramo bikomereje muri aka karere, nyuma yo gutanga ibyishimo mu Karere ka Gicumbi ndetse na Musanze. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, biteganyijwe ko aba bahanzi bataramira muri aka Karere, mu rwego rwo kwiyegereza abafana n'abakunzi babo.

Benshi mu buhanzi ni ubwa mbere bagiye gutaramira muri kariya kare. Mbere yo kwitabira Siporo rusange, babanje kuganira n'itangazamakuru, buri umwe avuga uko yiteguye gususurutsa abakunzi be muri ibi bitaramo byihariye.

Abahanzi barindwi nibo bitabiriye ibi bitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival' barimo Bruce Melodie, Bwiza, Kenny Sol, Ruti Joel, Danny Nanone, Bushali ndetse na Chriss Eazy. Bombi barataramira kuri Sitade ya Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare.

Kuri iyi nshuro ibi bitaramo byatewe inkunga n'uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa Bralirwa.

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y'Iburasirazuba. Icyicaro cy'Akarere kiri mu Murenge Nyagatare, mu Kagari ka Nyagatare. Akarere ka Nyagatare gahana imbibi n'Akarere ka Gatsibo mu Majyepfo, Akarere ka Gicumbi mu burengerazuba. Akarere ka Nyagatare gahana imbibi n'Igihugu cya Uganda mu Majyaruguru hamwe n'Igihugu cya Tanzania mu burasirazuba. 


Bruce Melodie ari kumwe n'umurinzi we Jean Luc muri siporo y'umugoroba muri Nyagatare


Umuhanzi Chriss Eazy akora siporo ari kumwe n'abaturage bo mu Nyagatare



Abaturage ba Nyagatare basabwe kwitabira ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival


Siporo ni ubuzima!


Umuhanzi Chriss Eazy ari kumwe n'umujyanama we Junior Giti mu bitabiriye Siporo y'umugoroba




Abitabiriye iyi siporo basabwe kwirinda ibiyobwenge no kunywa mu rugero


Abayobozi mu Karere ka Nyagatare bitabiriye iyi siporo yahuje amagana y'abaturage


Inzego z'umutekano zafashije abitabiriye iyi siporo y'umugoroba kuyikora mu ituze 


Umuyobozi wa East African Promoters, Mushyoma Joseph [Ubanza ibumoso] aganiriza abitabiriye iyi siporo y'umugoroba




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146833/nyagatare-abarimo-bruce-melodie-bitabiriye-mtn-iwacu-muzika-festival-bakoranye-siporo-yumu-146833.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)