Nyagatare: Batangiye urugamba rwo guhangana n'ibura ry'amata mu mpeshyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubworozi bw'inka mu Ntara y'iburasirazuba bumenyerewe mu nzuri ariko gahunda ya Leta imaze iminsi ishishikarizwa abahinzi ni uguhinga 70% by'ubutaka bwari bwaragenewe inzuri, ubworozi bugakorerwa kuri 30% by'ubutaka gusa.

Aborozi bo mu murenge wa Karangazi bigishijwe uburyo bwo guhinga ubwatsi bw'inka no kubuhunika, no guhunika ibisigazwa bikomoka ku bihingwa na byo bikazakoreshwa mu guhangana n'ikibazo cy'ubwatsi bw'amatungo kigaragara mu bihe by'izuba.

Umwe mu borozi baganiriye na Flash FM yagize ati 'Ubundi inzuri ntitwajyaga tuzihinga ariko ubwo imvura igiye kugwa tugahinga n'ubwatsi, tukava muri gakondo tukajya mu myororere ya kijyambere, aho Worora ugamije inyungu.'

Aba borozi bagaragarijwe ko hari inyungu nyinshi ziri mu kororera mu biraro kurusha uko baterera inka mu nzuri gusa.

Undi ati 'Umusaruro twari dufite ujyanye n'umukamo w'inka hari icyo tugiye kuzarushaho kongera, twubaka ibiraro ku buryo bizadufasha; no kugira ngo twubake hangari zo guhunikamo ubwatsi bw'amatungo. Ushobora kugira inka 100 ariko ntugire umusaruro uhagije kubera ko za nka 100 ziba ziruka mu rwuri nta kintu zisigamo ariko bamaze kutugaragariza ko umuntu yakorora inka 100 ziri mu biraro.'

Aborozi bigishijwe uburyo bahinga ubwatsi bwinshi bugaburirwa inka no kubuhunika, guhinga ubuso bunini bw'ubutaka bwabo bikazabafasha guhunika ibisigazwa by'imyaka basaruye ngo bizagaburirwe inka mu gihe izuba ryacanye.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Matsiko Gonzague yatangaje ko gahunda yo kwigisha abahinzi ibyo guhinga ubwatsi no kubuhunika bikwiye gukorwa mu bice byose by'Akarere kugira ngo umukamo babona ujye ukomeza kuba mwinshi mu bihe bitandukanye.

Ati 'Karangazi yabera abandi urugero rw'uko ibikorwa by'ubukangurambaga mu buhinzi n'ubworozi babitangiza mu mirege yabo kuko ibikorwa byose dukora iyo ubuyobozi dufatanyije n'abaturage kubigeraho biroroha.'

Ubworozi busanzwe bukorerwa muri Nyagatare bwiganje mu gushyira inka mu nzuri zikarisha kandi zigatanga umukamo mwinshi mu bihe by'imvura ariko mu mpeshyi umukamo ukagabanyuka.

Imibare igaragaza ko mu bihe by'imvura i Nyagatare bakama amata arenga litiro ibihumbi 105 ku munsi mu gihe mu zuba ahita agabanyuka akagera kuri litiro ibihumbi 35 gusa.

Aborozi basabwe guhunika ubwatsi bazagaburira inka mu bihe izuba rizaba ryacanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-batangiye-urugamba-rwo-guhangana-n-ibura-ry-amata-mu-mpeshyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)