Nyamasheke: Abagabo bagaragarijwe ko gufata neza umugore bimufasha konsa neza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangarijwe mu Murenge wa Kanjongo w'Akarere ka Nyamasheke mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cyo konsa no guhemba imidugudu yahize indi muri gahunda ya 'Hehe n'igwingira'.

Nyirandushabandi Alexia ushinzwe Imirire ku Bitaro bya Kibogora, avuga ko igihe umugore ari konsa, umugabo akwiye kuba ari hafi ye, akamuganiriza ndetse akamuba hafi cyane.

Ati 'Uko ari kumukorakora, umwana afite ibere mu kanwa bikora ku myakura ikarekura amashereka neza. Ibyo byo kumukorakora babikorera uwabuze amashereka. Kutabikorerwa bishobora gutuma amashereka ataza, umwana akagwingira'.

Nyirandushabandi avuga ko igihe umugore yabuze amashereka umugabo we akwiye gutekereza kabiri, kuko ashobora kuyabura bitewe n'uko atabonye indyo yongera amashereka cyangwa akayabura bitewe n'uko adatekanye mu mutwe.

Senenzi Alfred yavuze ko atari azi ko umugore ashobora kubura amashereka kandi yahawe indyo yongera amashereka.

Ati 'Nk'abagabo icyo twari tuzi tugomba gukora igihe umubyeyi yabuze amashereka ni uguhaha'.

Byukusenge Ernestine ufite abana bane barimo uw'imyaka itatu, yabwiye IGIHE ko we n'abandi bagore baganiriye, icyo bari bazi ari uko igihe umugore yabuze amashereka akwiye gushaka isombe n'imboga.

Ati 'Hano batwigishije ikindi tutari tuzi cy'uko wabuze amashereka kandi wariye indyo iyongera ukwiye kwegerwa n'umugabo wawe akakuba hafi."

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire yavuze ko bagiye kwifashisha ingo mbonezamikurire mu kwigisha uruhare rw'umugabo mu konsa.

Ati 'N'uyu munsi tuvuye hano twize, ntabwo abagabo bari bazi ko bafite inshingano yo gufasha umugore kubona amashereka muri buriya buryo. Aba bagabo bari aha bamenye ko bafite uruhare mu gutuma umwana yonka neza, kandi babibwire bagenzi babo."

Ubuyobozi bw'akarere ka Nyamasheke bugaragaza ko ingamba zafashwe mu kurwanya igwingira mu myaka ine ishize zatumye riva ku 37,8% mu 2020, rigera ku 23,6% mu 2024.

Ababyeyi basobanuriwe uruhare rw'umugabo mu gutuma abana bonka neza
Imidugudu yitwaye neza mu marushanwa yo kurwanya igwingira ry'abana yahembwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abagabo-bagaragarijwe-ko-gufata-neza-umugore-bimufasha-konsa-neza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)