Nyamasheke: Abana babiri baguye mu mpanuka y'imodoka itwara abanyeshuri bashyinguwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabereye i Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga ku wa 21 Nzeri 2024, ubimburirwa no gufata imirambo ya Iranzi Liliane w'imyaka 9 na Abizera Hirwa Ghislaine, mu buruhukiro bw' ibitaro bya Bushenge.

Nyuma gufata imirambo hakurikiyeho gusezera bwa nyuma kuri ba nyakwindera mu muhango wabereye iwabo wa buri mwana, bikurikirwa n'igitambo cya misa yo kubasabira, babona gushyingurwa mu irimbi rya Ntendezi.

Abafashe ijambo ku ruhande rwa buri muryango waburiye abana muri iyi mpanuka bavuze ko ba nyakwigendera bari abana beza, batanga icyizere cy'ejo hazaza ariko ko Imana yashimye ku bisubiza.

Saa Kumi z'umugoroba tariki 19 Nzeri 2024, nibwo imodoka yari itwaye abana 29 biga ku ishuri ribanza rya St Matthews ishami rya Ntendezi yarenze umuhanda igwa mu mugezi wa Cyongoroka.

Ni impanuka ababyiboneye bavuga ko yatewe n'uko iyi modoka yacitse feri abandi bakavuga ko yatewe n'uko umushoferi yashatse guhunga umunyonzi wari imbere ye akarenga umuhanda.

Mu bantu 31 bari muri iyi modoka barimo abanyeshuri 29, umushoferi n'umukobwa uherekeza aba bana, abana babiri bahise bitaba Imana, abandi bose barakomereka ndetse hanakomerekeramo umunyonzi imodoka yagonze.

Abakomeretse boherejwe kuvurirwa ku bitaro birimo Bushenge, Kibogora na CHUB, 16 bakize ndetse bamaze no gusesezerwa mu bitaro.

Ubuyobozi bwa St Matthews buvuga ko abasigaye mu bitaro nabo batarembye kuko n'abari muri koma bayivuyemo, bityo ko hari icyizere ko bose bazakira bagataha ari bazima.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse mu izina ry'abandi bayobozi bitabiriye umuhango wo gushyingura abana babiri baguye muri iyi mpanuka yihanganishije imiryango ya ba nyakwigendera avuga ko urupfu rwabo rusize icyuho mu muryango nyarwanda.

Ati 'Hari n'ushobora kwibaza ngo ubundi kuki twaje hano? Ubundi dufata umuryango nk'ishingiro kamere y'imbaga y'Abanyarwanda. Umuryango iyo habuzemo umwana n'igihugu kiba cyahombye. Haba hacitse icyuho mu muryango, ndetse hacitse n'icyuho mu gihugu.

'Twagombaga kwifatanya nabo nk'ubuyobozi bw'akarere ndetse twanatumwe n'ubundi buyobozi budukuriye kugira ngo tuze kwifatanya n'iyi miryango kuko akababaro tugasangiye. Ku miryango ibiri yabuze abana, twatanga ubutumwa bwo kubihanganisha, bwo kubakomeza kandi tubizeza ko dukomeza kubana nabo muri ibi bihe bitoroshye kugira ngo nk'ubuyobozi bw'akarere dukomeze kubafata mu mugongo'.

Uretse ubuyobozi bw'Akarere na REB, umuhango wo gushyingura aba banyeshuri witabiriwe n'abandi bayobozi barimo abihaye Imana, uhagarariye ingabo, uhagarariye polisi, n'uhagarariye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha.

Imibiri y'aba bana ubwo yakurwaga mu buruhukiro bw'ibitaro bya Bushenge
Abana basezezeye kuri bagenzi babo bazize impanuka
Umuhango wo gushyingura Iranzi na Abayizera witabiriwe n'abaturage benshi
Abana babiri baguye mu mpanuka y'imodoka itwara abanyeshuri
Imiryango y'aba bana yavuze ko batangaga icyizere ku hazaza h'igihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abana-babiri-baguye-mu-mpanuka-y-imodoka-itwara-abanyeshuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)