Nyamasheke: Hafunguwe sitasiyo y'imodoka zikoresha amashanyarazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi sitasiyo yafungwe ku wa 19 Nzeli 2024 yubatswe n'ikigo cya OX-Ntuma gikora ubwikorezi bw'imizigo mu Rwanda no mu mahanga n'Umuryango Orora wihaze uharanira guteza imbere imirire myiza binyuza mu kongera umusaruro w'ibikomoka ku matungo.

Intara y'Iburengerazuba yafunguwemo iyi sitasiyo ifite amahirwe yo kuba ituranye n'igihugu cya Repubulika ya Demurasi ya Congo aho u Rwanda rufite isokoko rinini ry'ibikomoka ku matungo ariko ntibemo uruganda na rumwe rukora ibiryo by'amatungo.

Ibi bituma aborozi bayituyemo bagorwa no kubona ibiryo by'amatungo kuko bisaba kubitumiza mu karere ka Huye na Rwamagana ahari inganda zibikora.

Ikigo OX-Ntuma gisanzwe gifasha aborozi mu kubengereza ibiryo by'amatungo, ariko ikiguzi cy'ubwikorezi kikaba hejuru kuko iki kigo cyakoreshaga imodoka zikoresha mazutu.

Munezero Ferdinand ushinzwe ibikorwa by'iki kigo yavuze ko iyi sitasiyo yafunguwe izagira uruhare mu kugabanya ikiguzi cy'ubwikorezi kuko icyatumaga kijya hejuru ari uko hari ubwo ibiciro bya mazutu bijya bizamuka.

Ati 'Iyi sharijeri rero ifite akamaro kanini cyane kuko izadufasha gushariza imodoka zikora ubwikorezi mu turere twa Nyamagabe, Nyamasheke n'utundi turere. Tufite gahunda yo kongera imodoka zikoresha amashanyarazi zikagera ku 100 bitarenze umwaka wa 2025'.

Munezero yavuze ko imodoka zikoresha umuriro w'amashanyarazi niziyongera bizongera ingano y'ibiryo by'amatungo bazana muri iyi ntara bityo ikiguzi cy'ubwikorezi kikagabanukaho 15%.

Iyi sharijeri ifite uburyo bwo gushariza imodoka ikoresheje ingufu z'imirasire y'izuba bushobora kunganirwa n'umuriro usanzwe w'amashanyarazi mu gihe izuba ryabaye rikeya.

Akarere ka Nyamasheke kafunguwemo iyi sharijeri gafite umwihariko wo kuba gakora ku kiyaga cya Kivu icyarimwe kakanakora kuri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yishimiye ko iyi sitasiyo yafunguwe muri aka karere avuga ko izagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije by'umwihariko amezi y'Ikivu n'ishyamba rya Nyungwe.

Ati 'Ni cyo Isi yifuza ko ingufu zitisubira zagabanuka. Iyi sitasiyo nitangira gukoreshwa n'abaturage bose. Ntekereza abaturage ba Nyamasheke bazaba aba mbere mu gukoresha imodoka z'amashanyarazi'.

Imodoka icometse ku muriro wo kuri iyi sharijeri mu karere ka Nyamasheke yuzurira amasaha abiri ikaba igiyemo umuriro ugenda ibilometero 250.

Imodoka zikoresha amashanyarazi zigira uruhare mu kubungabunga ibidukikije kuko zidasora imyotsi yanduza ikirere
Iyi sharijeri yuzuza imodoka mu masaha abiri
Munezero Ferdinand ushinzwe ibikorwa bya OX-Ntuma yavuze ko iyi sitasiyo yafunguwe izagira uruhare mu kugabanya ikiguzi cy'ubwikorezi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-hafunguwe-sitasiyo-y-imodoka-zikoresha-amashanyarazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)