Nyamasheke: Hatangijwe igishushanyo mbonera kizaca akajagari mu mikoreshereze y'ubutaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyamasheke isanganywe igisushanyo mbonera cy'igice cy'umujyi, gusa cyakoraga mu mirenge itatu ari yo Kagano, Kanjongo na Bushekeri.

Aka Karere ko mu Ntara y'Iburengerazuba gafite igice kinini cy'icyaro, igice kinini kigizwe n'amazi n'igice kinini kigizwe n'amashyamba agenda yiyongera.

Nyiraneza Mediatrice yabwiye IGIHE ko icyateraga akajagari mu mikoreshereze y'ubutaka bw'Akarere ka Nyamasheke ari uko abaturage badafite amakuru arambuye ku mikoreshereze yabwo.

Ati 'Ibyangombwa by'ubutaka nubwo tubifite, umuturage ntaramenya ko kugira icyo abukoreraho bisaba kubanza kureba icyo bwagenewe kuko twari tumenyereye ko ufite ubutaka abukoresha icyo ashaka'.

Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka, Aldo Muhizi, yavuze ko mu ikorwa ry'iki gishushanyo mbonera bakeneyemo uruhare rw'abaturage kugira ngo kizaze gisubiza ibibazo byabo.

Ati 'Abaturage tubitezeho ko bazaduha amakuru y'ibigendanye n'Akarere byose byadufasha mu gukora igishushanyo mbonera cyiza'.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yavuze ko iki gishushanyo mbonera kizaba umuti urambye ku kibazo cy'imikoreshereze y'ubutaka bw'aka Karere yagaragaragamo akajagari.

Ati 'Dufite ikibazo cy'uko ubutaka bw'Akarere buri umwe abukoresha uko yishakiye. Iyo buri umwe abukoresha ku nyungu ze, inyungu rusange ziradindira kandi dukwiye kubutekereza nk'ubutaka bwacu ariko tuzasigira n'abazadukomokaho'.

Meya Mupenzi yijeje abaturage ko iki gishushanyo kigiye gukorwa kitazababangamira, ko ahubwo kizaza gishyira ibintu mu buryo.

Ati 'Utuye nabi ahita abona ko hari aheza ho guturwa. Iyo haje igishushanyo mbonera kikatwereka ngo hari n'aho gutura, dushobora kugenda tukahakata site yo gutura, tukajyanayo ibikorwaremezo abantu bakaza bahasanga ibyo bikorwaremezo kandi hatunganyije'.

Akarere ka Nyamasheke gatuwe n'abaturage barenga ibihumbi 434 ku buso bwa kilometero kare 1174.

Akarere ka Nyamasheke katangiye gukorerwa igishushunyo mbonere cy'ubuso bwose



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-hatangijwe-igishushanyo-mbonera-kizaca-akajagari-mu-mikoreshereze-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)