Nyamirambo: Amayobera ku musore wararanye indaya bamara gutandukana agapfa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amakuru ashimangiwa na nyir'inzu nyakwigendera yari acumbitsemo mu Mudugugu wa Kiberinka i Nyamirambo wabwiye BTN ko yari ahamaze amezi ane ariko akunze gutahana indaya bakarana.

Gusa ngo ntibyakomeje kumuhira kuko iyo yatahanye mu ijoro ryo ku itariki 8 Nzeri 2024 byageze mu rukerera akirwana na yo bishoboka ko bapfaga amafaranga kuko nyuma yo yaje kuyishyura ikabona kuhava.

Amakuru avuga ko iyi ndaya yaje guhabwa 20.000 Frw ibona kuva muri urwo rugo nyuma yo kwanga kuhava nyakwigendera akayihasiga bikekwa ko yari agiye gushaka amafaranga yo kuyishyura.

Nyir'inzu nyakwigendera yari acumbitsemo yagize ati 'Mu masaha ya ya saa kumi z'urukerera numvise induru numva urujyi bararukubita. Uko basakuzaga birashoboka ko banaharwaniye ariko ntibyamaze umwanya munini kuko umumotari yahise yatsa moto aragenda. Nabyutse nyuma yagiye ndetse n'iyo ndaya yamaze guteza akavuyo hano ariko aza kuyishyura na yo iragenda'.

Nyuma yo kugenda kwa nyakwigendera nyuma ngo yaje kugaruka mu rugo agerageza kujya kwa muganga ariko apfira mu nzira.

Ati 'Ubwo nari ndi gukora isuku mu rugo hano imbere nyakwigendera yagarutse afite intege nke mubaza icyo yabaye aranyihorera. Yaje gukomeza yerekeza ku Kigo Nderabuzima cya Rugarama ariko ageze mu nzira agira imbaraga nke yitura hasi nyuma ashiramo umwuka. Birashoboka ko yaba yazize inzoga cyangwa bakaba barwanye hakagira nk'inyama yo mu nda yangirika kuko nta gikomere yari afite'.

Abaturanyi ba nyakwigendera na bo baracyari mu rujijo gusa bagasaba abasore bibana gushaka abagore aho gucyura indaya kuko biteza urugomo nanone bagasaba ko iyo ndaya yashakishwa ikaryozwa urupfu rw'uwo musore kuko bakeka ko yarugizemo uruhare.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB na Polisi y'Igihugu bahise batangira iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera ngo hamenyekane mu by'ukuri icyamuhitanye.

Hari amayobera ku musore wararanye indaya i Nyamirambo bamara gutandukana agapfa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-amayobera-ku-musore-wararanye-indaya-bamara-gutandukana-agapfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)