Nyanza: Birakekwa ko yacunze umugore we atarabutse ahita yimanika arapfa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 16 Nzeri 2024, ubwo Hakizimana wakomokaga mu Karere ka Huye, wari ucumbikanye n'umugore mu rugo rw'uwitwa Dusenge Pascal, yagaragaraga mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye.

Bivugwa ko umugore we yazindutse agiye kureba undi mugore mugenzi we ngo bajyane gusenga. Nyuma rero, ngo yatunguwe no kugaruka kwitegura agasanga umugabo we yakinze inzugi zose, maze akomanze ngo amukingurire yumva ntiyitaba, ahita ahamagara abaturanyi be, baje bica idirishya basanga amanitse mu mugozi.

Umugore wa nyakwigendera Hakizimana, yavuze ko nta kibazo bari bafitanye, akaba nawe yibaza icyamuteye kwiyambura ubuzima.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yemereye IGIHE iby'aya makuru, avuga ko koko Hakizimana yapfuye mu buryo butunguranye.

Ati 'Umugore we yari yagiye kureba mugenzi we ngo bajye mu masengesho, asiga avuganye neza rwose n'umugabo we ndetse ko asanga nawe yamaze kwitegura ngo bajyanye. Nyuma, agarutse asanga inzugi zose umugabo we yazidanangiye, nyuma yo guca idirishya rero, basanga uwo umugabo amanitse bisa nk'aho yiyahuye.'

Nyakwigendera nta mwana yari yarabyaranye n'umugore asize, ndetse nta n'isezerano bari bafitanye.

Kuri ubu, umurambo wa Hakizimana washyinguwe aho yavukaga mu Karere ka Huye, ukuwe ku Bitaro by'Akarere bya Nyanza, aho wari wajyanywe gukorerwa isuzuma.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-birakekwa-ko-yacunze-umugore-we-atarabutse-ahita-yimanika-arapfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)