Nyanza: Imirimo yo kubaka gare igezweho izatangira muri Mutarama 2025 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakoresha iyo gare binubira ko ari ntoya ku buryo imodoka za sosiyete ebyiri z'ubwikorezi zihakorera iyo zihahuriye biba bigaragara ko nta bwinyagamburiro zifite.

Abo baturage bashimangira ko bobana iyo gare bafite iri inyuma ugereranyije n'iterambere Igihugu gifite uyu munsi ndetse n'ibikorwa remezo bigenda byubakwa mu tundi turere.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko ubu rwiyemezamirimo uzubaka iyo gare yamaze kuboneka hakaba hari gukorwa inyigo y'uko izubakwa nk'uko Kigali Today yabitangaje. Yavuze ko kandi kubaka iyo gare bizabangikanywa no kubaka isoko rigezweho ry'i Nyanza na ryo abaturage banyotewe cyane.

Ati 'Kugeza uyu munsi gare n'isoko twabiboneye umushoramari, turi mu biganiro no gushaka uko yatangira kubaka. Twizera ko bitarenze umwaka utaha mu kwa mbere imirimo ishobora kuba yatangiye. Kuko igisigaye ni ugukora ku buryo abona ubutaka byemewe n'amategeko.'

Ntazinda yongeyeho ko mu biri kuganirwaho mbere y'uko iyo mishinga itangira harimo no kureba uburyo ikibanza byubatsemo cyajya mu maboko y'abikorera kuko gisanzwe ari icya Leta.

Biteganyijwe ko iyo gare izatwara asaga miliyari 3 Frw habariwemo no kwimura abatuye aho izubakwa, ikazaba iri ku buso bwa hegitari imwe. Ni mu gihe inyigo y'isoko rigezweho rya Nyanza yakozwe igaragaza ko rizuzura ritwaye miliyari zirenga 3,4 Frw.

Kubaka Gare ya Nyanza bizatangira mu ntangiriro za 2025
Izaba ari gare igezweho kandi yagutse



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-imirimo-yo-kubaka-gare-igezweho-izatangira-muri-mutarama-2025

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)