Nyanza: Ntibavuga rumwe n'ubuyobozi bwahaye rwiyemezamirimo icyemezo cyo gucukura umucanga mu mirima yabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni bamwe mu batuye mu mudugudu wa Kireranyana bavuga ko rwiyemezamirimo witwa Mutuyimana Joseph acukura umucanga mu mirima yabo nta masezerano y'ubugure bagiranye.

Mukantabana Marie yagize ati "Uyu rwiyemezamirimo yaje kumbohoreza ubutaka akuramo imicanga kandi nta masezerano mfitanye na we, nta hantu muzi.'

Kamayirese Xaverine we yauvuze ko yabajije rwiyemezamirimo impamvu amucukurira mu murima nta masezerano bafitanye akamubwira ko yabuhawe n'ubuyobozi.

Ati 'Nkamubaza nti ese ubwo butaka wabuhawe nande? Hari amasezerano dufitanye kugira ngo ube wangira mu butaka? Ambwira ko ubwo butaka yabuhawe n'ubuyobozi.'

Mutuyimana Joseph uvugwaho kwigabiza ubutaka bw'abaturage yabwiye Flash FM ko ahantu hose acukura umucanga afite amasezerano y'ubugure.

Ati 'Nta muntu nigeze ntwarira umucanga, nta n'uwo nize nsaba uruhushya ngo arunyime kuko mfitanye amasezerano y'uko nabaguriye.'

Mutuyimana avuga ko aba baturage bageze no mu karere kagasanga amasezerano ahari, ibyo bavuga ari ibinyoma.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye IGIHE ko uyu Rwiyemezamirimo yerekanye amasezerano y'ubugure n'abaturage barayemera.

Ati 'Icyangombwa hari aho twagitanze kuri uwo Mutuyimana [Joseph] kubera ko yari afite amasezerano yose.'

Meya Ntazinda yahamije ko amasezerano y'ubugure hagati y'abaturage na Mutuyimana ahari uretse ko hari abaturage bagurishije inshuro ebyiri n'abantu batandukanye. Rwiyemezamirimo wa kabiri we uvuga ko hari aho yaguze yasabwe kwishyuza abo baguze.

Ati 'Hari abayemera, hari n'abatayemera ariko bigaragara ko bayasinyanye kuko tujya kumuha icyangombwa twayagendeyeho kandi abaturage baranayemera. Gusa hari aho ataguze, twamusabye ko atahakoraho igihe cyose ataravugana na banyiraho.'

Uyu muyobozi asaba abaturage kwirinda kugirana amasezerano na ba rwiyemezamirimo bashya kandi ayo bagiranye n'aba mbere akiri gushyirwa mu bikorwa kuko bikurura amakimbirane.

Hari abaturage bavuga ko abacukura umucanga mu murima wabo nta masezerano bafitanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-ntibavuga-rumwe-n-ubuyobozi-bwahaye-rwiyemezamirimo-icyemezo-cyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)