Nyanza: Umusaza w'imyaka 75 yacucuwe n'indaya ahita yiyahura - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y'urupfu yamenyekanye ku itariki ya 4 Nzeri 2024 ubwo umwe mu bana be yari agarutse mu rugo asanga se yimanitse mu mugozi atabaza abaturanyi ariko basanga yamaze gushiramo umwuka.

Abaturanyi ba nyakwigendera babwiye BTN ko uwo musaza yari yagiye mu kabari mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe agataha mu rukerera.

Uyu musaza ngo yari yaraye mu kabari nyuma yo kugurisha amategura n'ibiti byari ku nzu ye bamuha amafaranga abarirwa mu 20.000 Frw ari na yo yajyanye mu kabari indaya zikayamucucura mu gasantere ka Butansida.

Umwe mu baturanyi be yagize ati "Nyakwingendera yatashye mu gitondo mu masaha ya saa moya araza abwira umuhungu we ngo uzamenyere abana ni wowe mukuru mfite ariko ntiyabyitaho kuko yari yasinze.'

'Hashize umwanya ni bwo yagarutse mu rugo avuye kuvoma asanga yimanitse mu kagozi atabaza abaturanyi basanga yashizemo umwuka".

Aba baturage banenze cyane nyakwigendera wafashe umwanzuro wo kwiyahura ngo ni uko yibwe amafaranga n'indaya ariko nanone banenga kwishora mu ndaya kw'abantu.

Uyu musaza asize abana batandatu na bo badafite nyina kuko na we yitabye Imana.

Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro by'Akarere ka Nyanza ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umusaza-w-imyaka-75-yacucuwe-n-indaya-ahita-yiyahura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)