Nyanza: Umwana w'umuhungu yahitanywe n'amazi y'ikizenga cyacukuriwe kuhira imyaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu murenge wa Ntyazo, mu Kagari ka Cyotamakara mu Mudugudu wa Bayi, ku wa 16 Nzeri 2024, mu masaha ya saa saba na 25'.

Urupfu rw'uwo mwana witwa Twagirayezu Dieudonné rwabaye nyuma yo kujya mu kizenga cy'amazi cyacukuwe n'umuturage wo muri kariya gace agamije kujya yuhira imbuto ze z'avoka na makadamiya.

Ubwo uwo mwana yari kumwe na mugenzi we bajyanye koga, we yararohamye kugeza apfuye, ndetse na mugenzi avamo yasomye amazi menshi kubera kumufata akamukomeza cyane ashaka ko amurengera.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, yemeje iby'uru rupfu, avuga iyo mpanuka yatewe n'amazi yagomewe n'umuturage agamije kuvomerera imbuto ze, abana bagiyemo bagiye kwigishanya koga umwe akarohama agapfa.

Ati 'Yarohamye mu cyuzi cy'umuntu ku giti cye, cyari kihamaze iminsi, yakigomeye yuhira imyaka ye. Ubusanzwe cyajyaga kinagira abakirinda banarinda imirima, ariko icyo gihe ntibari bahari. Abana rero bagiye kucyogamo,mugenzi we amwigisha koga,n'uko amurusha ibiro ararohama, arapfa.''

Meya Ntazinda yakomeje yihanganisha umuryango wagize ibyago, anavuga ko umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Nyanza gusumwa,nyuma uhita ushyingurwa.

Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana imfu z'abana barohama mu bizenga byakozwe na muntu, akenshi bigaterwa n'uko biba birimo imisitwe myinshi, aho uguyemo biba bigoye ko yabasha kwikuramo.

Ababyeyi bagirwa inama zo kurinda abana kujya mu bizenga nk'ibyo ariko kandi n'ababikoresha mu nyungu zitandukanye bagasabwa kubirinda abana.

Umwana wo mu karere ka Nyanza w'imyaka 15 yarohamye mu kizenga arapfa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umwana-w-umuhungu-yahitanywe-n-amazi-y-ikizenga-cyacukuriwe-kuhira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)