Nyirasafari Espérance yatorewe gusubira muri Sena: Uko amatora y'Abasenateri 12 ari kugenda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo nteko igizwe n'abagize Biro y'Inama Njyanama z'Imirenge ya buri Karere kagize Intara cyangwa Umujyi wa Kigali, n'abagize Inama Njyanama z'Uturere dufite ubuzima gatozi n'abagize Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali.

Mu bice bitandukanye amatora yabereye ku biro by'uturere uretse Umujyi wa Kigali watoreye ku biro byawo.

Guhera Saa Tatu za mu gitondo amatora yari atangiye aho hari gutoranywa abagomba kwinjira muri Sena y'u Rwanda muri manda y'imyaka itanu. Muri buri cyumba gitorerwamo harimo abantu bane bayoboye amatora.

Muri bo harimo umuhuzabikorwa w'icyumba cy'itora ari na we ufite inshingano zo guhuza no kuyobora imirimo y'itora; kuyobora abaseseri; kwakira no gukurikirana imikoreshereze y'ibikoresho by'itora; kuyobora no guha ibisobanuro abaje gutora n'izindi. Harimo kandi abaseseri batatu bafasha mu migendekere myiza y'amatora.

Perezida wa Komisiyo y'Igihuhu y'Amatora, Oda Gasinzigwa, yatangaje ko ibikorwa by'amatora biri kugenda neza kandi ko bizeye ko abagize inteko itora babikorana ubushishozi mu guhitamo abinjira muri Sena y'u Rwanda.

Nyirasafari yongeye gutorwa

Bitewe n'imiterere y'imitegekere y'Igihugu, Umujyi wa Kigali hatorwa Umusenateri umwe, Intara y'Amajyaruguru babiri, Amajyepfo batatu, Iburengerazuba batatu n'Iburasirazuba batatu.

Saa 13:25 ku rwego rw'Umujyi wa Kigali amatora yari arangiye ndetse habarurwa amajwi y'ibyavuye mu matora nk'uko amategeko abiteganya.

Nubwo Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ari yo ifite ububasha bwo gutangaza ibyayavuyemo, ubwo babaraga amajwi mu cyumba cy'itora, Nyirasafari wari usanzwe ari Visi Perezida wa Sena y'u Rwanda ni we wahize abandi.

Mu bantu bagize inteko Itora mu Mujyi wa Kigali, hitabiriye amatora 115. 114 muri bo batoye neza n'aho ijwi rimwe riba impfabusa.

Nyirasafari yahize abandi n'amajwi 63, akurikirwa na Mfurankunda Provda wagize 28, Katusiime Hellen agira 13, Nkubito Edi-Jones agira 10 n'aho impfabusa iba imwe.

Ku bijyanye no kuba Umujyi wa Kigali, utora Umusenateri umwe gusa, Meya Dusengiyumva Samuel, yagaragaje ko nta mpungenge bikwiye guteza.

Ati "Inteko Ishinga Amategeko mu nshingano zayo ireba igihugu cyose, Umujyi wa Kigali rero ni rumwe mu nzego ifite kandi haba muri Sena ndetse n'abadepite baduhagarariye neza ku buryo buhagije kuko iyo dufatanyije ibisubizo biraboneka. ibibazo abaturage bari bafite bigakemuka."

Nk'umwe mu bagize inteko itora yagaragaje ko batoye neza kandi abaturage badakwiye kugira impunge ku bo bari buhitemo.

Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2024, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora itangaza by'agateganyo ibyavuye muri ayo matora.

Ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024 biteganyijwe ko hazatorwa abasenateri babiri bava mu mashuri makuru na Kaminuza bya Leta n'ibyigenga.

Abagize inteko itora bazindukiye mu matora
Gutora ryari ibanga, kuko wamaraga gutora urupapuro ukarushyira mu gasanduku kabugenewe
Ni amatora yitabirwa n'abahagarariye abaturage bagize inama njyanama z'imirenge n'uturere
Abatora batondaga umurongo hagatora umwe umwe
Mu cyumba cy'itora babanzaga kureba ko uje gutora ari kuri Lisiti akabona guhabwa urupapuro rw'itora
Abayobozi muri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora bakurikiranye uko iki gikorwa kiri kugenda mu Mujyi wa Kigali
Mu cyumba cy'itora cy'Umujyi wa Kigali
Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa yagaragaje ko amatora ari kunyura mu mucyo
Nyuma yo gutora bahise babara amajwi
Mu kubara amajwi abakozi bayoboye amatora babikorana ubushishozi
Uko mu Mujyi wa Kigali amatora yagenze
Meya Dusengiyumva Samuel, atora umusenateri uzahagararira Umujyi wa Kigali ayoboye
Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Carine, agaragaza ibyavuye mu matora muri icyo cyumba ariko asaba abatoye gutegereza ko NEC itangaza by'agateganyo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyirasafari-esperance-wari-visi-perezida-wa-sena-yatorewe-guhagararira-umujyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)