Mu rukerera rwo ku itariki ya 02 Nzeri uyu mwaka, gereza nkuru ya Makala iri mu mujyi wa Kinshasa muri Kongo, yahinduwe ibagiro, maze abanyururu babarirwa mu magana bicwa n'abashinzwe umutekano, abatabarika barakomereka cyane, abagore benshi bafungiye muri iyo gereza mbi cyane basambanywa ku ngufu.
Leta ivuga ko hishwe imfungwa 129. Icyakora imiryango yita ku burenganzira bwa muntu n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi ntibakozwa uyu mubare, kuko abatangabuhamya bemeza ko biboneye imirambo isaga 500, haba kuri gereza no mu nkengero zayo, haba no mu buruhukiro bw'ibitaro byo muri Kinshasa.
Umuryango mpuzamahanga 'Human Rights Watch', nyamara ukunze kubogamira kuri Leta ya Kongo, uravuga ko mu gihe cya vuba umubare w'abazize ubwo bwicanyi ushobora kwiyongera, kuko nyuma y'ibyumweru 2 nta butabazi na mba abakomeretse bikomeye ndetse n'abagore basambanyijwe ku ngufu barahabwa, ku buryo ibikomere byatangiye kubora.
Ubwo gereza yaraswaga maze igatangira kugurumana, bamwe mu banyururu biraye muri bagenzi babo b'abagore barabasambanya, babasigira ibikomere ku mubiri no mu myanya myibarukiro, dore ko ngo umugore umwe yashoboraga gusambanywa n'abagabo 5.
Kugeza ubu Leta yanze ko abatanga ubutabazi binjira muri gereza, ngo batabona ibyo ubutegetsi bukomeje kugira ubwiru.
Ahatangirwaga serivisi z'ubuvuzi bw'ibanze muri gereza ya Makala naho haratwitswe.
Abo mu miryango y'imfungwa nabo ntibashoboye gutabara abantu babo, dore ko hari n'abamaze imyaka myinshi cyane muri gereza ku buryo n'imiryango yabo itari izi ko bakibaho, abandi bakaba bakomoka mu duce twa kure cyane ya Kinshasa, dore ko Kongo ari igihugu kinini bitangaje.
Human Rights Watch irasaba ubutegetsi bwa Kinshasa kwihutira gushakira ubutabazi abakomeretse n'abagore basambanyijwe ku ngufu, kuko uko bitinda ari ko ubuzima bwabo burushaho kujya aharindimuka.
Aya marorerwa aributsa andi nk'aya yabaye muri Nzeri 2020 muri gereza ya Kasapa mu mujyi wa Lubumbashi, ubwo igice gifungirwamo abagore cyafatwaga n'inkongi y'umuriro, maze bagahungira ahafungirwa abagabo. Mu gice cy'iminsi 3 abo bagore bamaze mu ruhande rw'imfungwa z'abagabo, hafi ya bose basambanyijwe ku ngufu, benshi bibasigira ibikomere n'ihungabana rikomeye, ndetse bamwe binabaviramo urupfu.
Imiryango itegamiye kuri Leta n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi ntibemera ko ubugizi bwa nabi bwabaye muri gereza ya Makala bwatewe n'abanyururu bagerageje gutoroka, ko ahubwo ari ikinamico ryari rigamije guhitana imfungwa za politiki ziri muri iyo gereza.
Senateri Edouard Mwangachuchu byahwihwiswaga ko yaba ari mu bishwe, yararusimbutse, kuko ibyabaye muri gereza ya Makala byasanze yarimuriwe mu ya Ndolo nayo iri mu mujyi wa Kinshasa.
The post Nyuma y'ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry'abanyururu, abakomeretse b'abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa. appeared first on RUSHYASHYA.