Nyuma y'aho ubutegetsi bushya mu Bwongereza butereye umugongo amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, Ubudage bugiye kuyasamira hejuru! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Nyakanga uyu mwaka, ubwo Ishyaka ry'Abakozi (Labour Party) ryatsindaga amatora mu Bwongereza, hakajyaho Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w'Intebe Keir Starmer, ikintu cya mbere yihutiye gukora ni ugutera umugongo amasezerano abamubanjirije bari barasinyanye n'uRwanda mu mwaka wa 2022, aho rwari rwiyemeje kwakira abimukira bava mu Bwongereza, nyuma yo kuhagera mu buryo butemewe n'amategeko.

Ibinyamakuru mpuzamahanga bitangaza ko Ubudage ari kimwe mu bihugu by'Uburayi byahaye inkwenene icyo cyemezo' gihubukiwe' cya Guverinoma w'Ubwongereza, kuko ibyo bihugu bisanga ayo masezerano yari kuba umuti urambye ku kibazo cy'abimukira bisukiranya rwihishwa ku mugabane w'Uburayi, bigakurura ibibazo by'umutekano n'ubukungu.

Amakuru dukesha Reuters, Daily Mail, Telegraph n'ibindi, aravuga ko ari muri urwo rwego Guverinoma y'Ubudage, ibinyujije mu ijwi rya Komiseri wayo ushinzwe ibibazo by'abimukira, Joachim Stamp, yatangaje icyifuzo cyo kubyaza umusaruro ayo masezerano, uRwanda rukaba rwakwakira abimukira bavuye mu Budage, cyane cyane ko rwamaze kwegeranya ibisabwa byose ngo abo bimukira bazakirwe kandi babeho mu buryo buha agaciro ikiremwamuntu.

Inzu nziza yari yateganyirijwe kwakira abimukira mu Rwanda

Leta y'u Rwanda yo ntiyahwemye gushimangira ko yiteguye gutanga umusanzu wayo mu gukemura ikibazo cy'impunzi n'abimukira, dore ko magingo aya uRwanda rucumbikiye ababarirwa mu bihumbi byinshi bavuye muri Libiya, Sudani, Afganistan n'ahandi.

Igitekerezo cya Bwana Joachim Stamp, ni uko ishyirwa mu bikorwa ry'iyo gahunda ryazagenzurwa n'Umuryango w'Abibumbye. Icyakora, abakurikiraniye hafi ibibazo byadindije amasezerano hagati y'u Rwanda n'Ubwongereza, baribaza niba n'ubundi iyo Loni itazashyira ibihato muri gahunda nshya y'uRwanda n'Ubudage, kuko na mbere ishami ryayo rishinzwe impunzi, UNHCR, riri mu bakuruye ibibazo.

Ubwo Keir Starmer yahagarikaga ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano hagati y'igihugu cye n'uRwanda, abasesenguzi babibonyemo gusa guhangana n'ishyaka rya Minisitiri w'Intebe Rishi Sunak yasimbuye, kuko aterekanye ingamba ze zihamye, mu gukumira umubare munini w'abimukira binjira mu Bwongereza, ndetse no kurengera ubuzima bw'abatabarika bapfira mu mazi buri munsi, bagerageza kwinjira rwihishwa muri icyo gihugu.

Abanyapolitiki bakomeye mu Bwongereza, nka James Clavery na Suella Braverman bigeze kuba abaminisiti b'umutekano muri icyo gihugu, bavuga ko Bwana Starmer yateje Ubwongereza igihombo gikomeye, kubona atesha agaciro amasezerano yavunnye igihugu mu bitekerezo no mu mikoro, none abandi bakaba bagiye kuyabyaza umusaruro.

Imibare yerekana ko kuva muri Mutarama uyu mwaka, abimukira bajya mu Bwongereza, mu nzira zinyuranye n'amategeko, babarirwa mu bihumbi makumyabiri(20.000), kandi ngo hafi 1/3 cyabo kikaba cyarahageze muri aya mezi 2 ashize, aho Keir Starmer agiriye ku butegetsi.

The post Nyuma y'aho ubutegetsi bushya mu Bwongereza butereye umugongo amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, Ubudage bugiye kuyasamira hejuru! appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/nyuma-yaho-ubutegetsi-bushya-mu-bwongereza-butereye-umugongo-amasezerano-yo-kohereza-abimukira-mu-rwanda-ubudage-bugiye-kuyasamira-hejuru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yaho-ubutegetsi-bushya-mu-bwongereza-butereye-umugongo-amasezerano-yo-kohereza-abimukira-mu-rwanda-ubudage-bugiye-kuyasamira-hejuru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)