Patriots BBC yatsinze APR BBC mu mukino wa mbere wa Kamarampaka wa Bet Pawa Playoffs 2024 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki nibwo hatangiye uruhererekane rw'imikino irindwi ya nyuma ya kamarampaka muri Basketball izwi nka Bet Pawa PlayOffs hagati ya APR BBC na Patriots BBC.

Ni umukino wa mbere wakinwe muri irindwi iba iteganyijwe kugirango hamenyekane izegukana iri rushanwa rizatanga ikipe izahagararira igihugu mu mikino ya Basketball Africa League 2025.

APR BBC yaje muri uyu mukino ihabwa amahirwe yo kwitwara neza, gusa ntabwo ariko byagenze kuko mu duce tubiri twose tubanza tw'umukino.

Ni uduce twaranzwe no kwiharirwa nikipe ya Patriots BBC, agace kambere karangiye itsinze amanota 21-15, mu gihe agace ka kabiri arinako kasoje igice cya mbere itsinze amanota 31-13.

Mu gice cya kabiri cy'uyu mukino APR BBC yaje iri hejuru kuko agace gatatu yatsinzemo amanota 22 kuri 16, naho agace ka nyuma gasoza umukino karangiye APR BBC ikayoboye ku manota 21-15 ariko ntibyaha iyi kipe gutsinda umukino wa mbere.

Ni umukino warangiye Patriots Basketball Club itsinze amanota 83-71 ya APR BBC, biteganyijwe ko umukino wa kabiri ni kuri uyu wa 13 Nzeri 2024 uzabera muri BK ARENA.

The post Patriots BBC yatsinze APR BBC mu mukino wa mbere wa Kamarampaka wa Bet Pawa Playoffs 2024 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/patriots-bbc-yatsinze-apr-bbc-mu-mukino-wa-mbere-wa-kamarampaka-wa-bet-pawa-playoffs-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=patriots-bbc-yatsinze-apr-bbc-mu-mukino-wa-mbere-wa-kamarampaka-wa-bet-pawa-playoffs-2024

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)