Perezida Kagame yagaragaje icyizere cy'umusaruro mwiza mu bufatanye bwa Indonesia na Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bakuru b'ibihugu na za guverinoma bitabiriye inama ya kabiri ya Indonesia-Africa Forum yatangiye kuri uyu wa 1-3 Nzeri 2024.

Yagaragaje ko Perezida wa Indonesia Joko Widodo wegereje isozwa rya manda ye nk'umukuru w'igihugu cye, yabereye Afurika inshuti nziza, ashyira imbere gutega amatwi uyu mugabane.

Ati 'Wabaye inshuti y'ukuri. Binyuze mu gukorana nawe, hashyizweho umusingi uhamye kandi sinshidikanya ko hagiye kugaragara umusaruro ufatika twese tuzishimira.'

Joko Widodo w'imyaka 63, yagiye ku butegetsi kuva mu Ukwakira 2014. Abarizwa mu ishyaka rya Indonesian Democratic Party of Struggle.

Biteganyijwe ko nyuma ya Indonesia-Africa Forum, hazasinywa amasezerano afite agaciro ka miliyari 3.5$.

Inama ya mbere yahuje Indonesia na Afurika yabaye tariki 10-11 Mata 2018, ibera muri Nusa Dua Convention Center, i Bali.

Mu 2022 ni bwo Perezida Paul Kagame yasuye Indonesia aho yari yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20.

Umukuru w'Igihugu yabonanye na mugenzi we wa Indonesia bagirana ibiganiro byibanze ku hazaza h'ubutwererane bw'impande zombi n'uburyo bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati y'u Rwanda na Indonesia.

Muri Kamena 2024, u Rwanda na Indonesia byasinye amasezerano arimo ay'imikoranire hagati y'ibihugu byombi yo gusangizanya ubunararibonye mu bya politiki no gukuraho visa ku badipolomate n'abafite pasiporo za serivisi.

U Rwanda rwanafunguye ku mugaragaro Ambasade yarwo muri Indonesia mu gushimangira umubano uhuriweho n'ibihugu byombi.

Indonesia itera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo ingufu z'amashanyarazi, ubuhinzi, ubukerarugendo, uburezi n'ibindi. Yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bitandukanye birimo amavuta yo guteka.

Perezida Kagame yashimye mugenzi we wa Indonesia, Joko Widodo wabaye inshuti nziza y'u Rwanda na Afurika
Indonesia-Africa Forum yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu na za guverinoma batandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-icyizere-cy-umusaruro-mwiza-mu-bufatanye-bwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)