Perezida Kagame yagaragaje igisubizo cy'izamuka ry'ibiciro ku masoko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gusoza Inama yiga ku buhinzi n'ibiribwa imaze iminsi itanu iri kubera muri Kigali Convention Centre, Perezida Kagame yageneye ubutumwa abarenga ibihumbi bitanu bayitabiriye, baturutse mu bihugu bya Afurika ndetse n'ahandi hirya no hino ku Isi.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko umusaruro ukomoka ku buhinzi ari umusingi w'iterambere ry'ibihugu bya Afurika, dore ko byinshi usanga bishingira ubukungu bwabyo ku musaruro w'ubuhinzi utanga akazi ku barenga 60% by'abakora mu bihugu byinshi bya Afurika.

Yagize ati 'Umusaruro ukomoka ku buhinzi ni umusingi w'ubukungu bwacu ndetse n'ubuzima. Muri Afurika, abantu benshi bakora mu rwego rw'ubuhinzi ndetse n'ubucuruzi bushingiye ku bikomoka ku buhinzi.'

Perezida Kagame yagaragaje ko hari byinshi bimaze kugerwaho mu guteza imbere urwego rw'ubuhinzi ku Mugabane wa Afurika.

Ati 'Hari byinshi byagezweho mu myaka ishize mu rwego rwo gutuma uruhererekane rw'ibiribwa rurushaho kubaka ubudahangarwa ndetse bugatanga umusaruro kurushaho.'

Icyakora Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari byinshi bikwiriye gushyirwamo imbaraga kugira ngo ubuhinzi burusheho guteza imbere ababukora, ati 'ari byinshi bishobora gukorwa kugira ngo abahinzi bacu barusheho batange umusaruro mwinshi ndetse barusheho kugira imibereho myiza.'

Perezida Kagame yasobanuye ko impamvu yo guteza imbere ubuhinzi ari uko uru rwego rugira uruhare rufatika mu kugabanya ubukene ndetse no kugabanya izamuka ridasanzwe ry'ibiciro ku masoko.

Ati 'Kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi binasobanuye igabanuka ry'ibiciro by'ibiribwa ku baturage, nabyo bikagira ingaruka z'ako kanya mu [kugabanya] ubukene ndetse n'izamuka ry'ibiciro ku masoko.'

Yagaragaje ko iyi nama yigiwemo byinshi bizarushaho gufasha Umugabane wa Afurika guteza imbere urwego rw'ubuhinzi, cyane cyane binyuze mu kwifashisha ikoranabuhanga mu buhinzi ndetse no gukurura abashoramari.

Yashimye AGRA igira uruhare mu gutegura iyi Nama, anashimira abayitabiriye barimo ba rwiyemezamirimo bakora mu rwego rw'ubuhinzi, abashakashatsi, abahanga n'abandi bose bayigizemo uruhare, barimo n'abaterankunga batumye ikorwa neza.

Iyi Nama yaganiriwemo ibikwiriye gukorwa kugira ngo ubuhinzi bwa Afurika butere imbere, birimo kongera umusaruro w'abahinzi ndetse no gukoresha ikoranabuhanga rifasha abahinzi guhangana n'ibibazo bahura nabyo mu mwuga wabo, birimo ihindagurika ry'ikirere.

Hasinywe amasezerano atandukanye agamije gufasha ibihugu, ibigo n'imiryango yayitabiriye, guteza imbere ubuhinzi. Iyi Nama yanabaye umwanya mwiza wo guhuza abahinzi n'abashoramari, ndetse bamwe muri ba rwiyemezamirimo bayitabiriye bavuze ko bayibonyemo amasoko y'ibicuruzwa byabo.

Ku rundi ruhande, iyi Nama yerekaniwemo ibicuruzwa byakozwe bikomoka ku musaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, bikomoka mu bihugu birimo u Rwanda n'ibindi bihugu bya Afurika.

Video ikubiyemo ubutumwa Perezida Kagame yageneye abitabiriye Inama yiga ku buhinzi n'ibiribwa muri Afurika, AFS Forum 2024

Video igaragaza bimwe mu bicuruzwa bikomoka ku musaruro w'ubuhinzi byerekanwe muri iyi Nama




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ko-kongera-umusaruro-w-ubuhinzi-byagabanya-izamuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)