Yabigarutseho kuri uyu wa 5 Nzeri 2024, mu kiganiro kigaruka ku miyoborere y'ibihugu yagejeje ku bakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bateraniye mu nama ihuza u Bushinwa na Afurika (FOCAC) iri kubera i Beijing kuva ku wa 4-6 Nzeri 2024.
Yaherekejwe n'itsinda ririmo Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yussuf Murangwa; Minisitiri w'Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe.
Perezida Kagame yagaragaje ko imiyoborere Abaturage b'u Bushinwa bishyiriyeho mu 1949, ari yo yatumye bashobora guhangana n'ubukene, inzara n'ibindi ubu igihugu cyabo kikaba kiri ku isonga mu bukungu.
Ati 'Mu myaka isaga 70 ishize, Abashinwa bashyize hamwe mu guteza imbere igihugu cyabo bakigeza ku isonga mu bukungu bw'Isi. Imiyoborere myiza yashyizweho nta gushidikanya ko yabaye zingiro ry'iyi ntambwe itagereranywa yatewe."
"Gusa kugira ngo imiyoborere ibe myiza bisaba ko igomba kubakirwa ku ndangagaciro n'ibyo abaturage bifuza kugeraho. Ntikwiye kuba imiyoborere utegetswe n'ikindi gihugu.'
Perezida Kagame yavuze ko urugendo rw'u Bushinwa mu kurandura ubukene, iterambere no kwimakaza ikoranabuhanga bitanga amasomo menshi mu rugamba rw'iterambere Afurika imazemo imyaka myinshi.
Yagaragaje ko u Bushinwa bugaranira ko ibihugu byose bitera imbere, atanga urugero kuri gahunda yo kubaka imihanda n'inzira zihuza u Bushinwa, Afurika n'u Burayi yatangiye mu 2013 yatanze umusaruro ukomeye ku rwego rw'Isi, igirira akamaro u Bushinwa, Afurika n'u Rwanda rudasigaye.
Ati 'U Bushinwa bwagaragaje ubushake bwo guharanira iterambere ridasiga ibindi bihugu, binyuze mu kubahana no guharanira inyungu rusange. Ubu bufatanye bwatumye umubano w'u Bushinwa na Afurika urushaho kuba mwiza, haba mu kubaka ibikorwa remezo, guhanga ibishya mu byerekeye siyansi no guharanira amahoro n'umutekano ku mugabane wose.'
Nta buryo bumwe bw'imiyoborere bwabera ibihugu byose
Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwize amasomo menshi arimo no kuba nta buryo bumwe bw'imiyoborere bubaho bubereye ibihugu byose.
Ati 'Nta buryo bumwe bw'imiyoborere bubereye bose bubaho. Buri gihugu gikwiye kwishyiriraho uburyo bw'imiyoborere bujyanye n'imibereho n'ubudasa bw'amateka yacyo, n'icyerekezo cyacyo.'
'Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda twagombye kongera gutekereza no kubaka ubukungu bw'igihugu cyacu, imibereho n'umusingi wa politike twifashishije uburyo bwo kwishakamo ibisubizo kugira ngo tubashe kwikemurira ibibazo byacu.'
Yagaragarije aba bakuru b'ibihugu ko hakozwe gahunda zigamije guteza imbere ubumwe n'iterambere, zishyigikiwe n'imiryango itandukanye n'abayobozi banyuranye.
Hanashyizwe imbaraga mu guteza imbere ingeri zinyuranye z'ubukungu by'umwihariko ikoranabuhanga, ubukerarugendo no guteza imbere inganda, hanashyirwaho uburyo bwo korohereza abantu gukora ishoramari.
Perezida Kagame yahamije ko 'kwegereza ubuyobozi abaturage byatumye inzego z'ibanze zacu zikora neza, bituma abaturage bihabwa serivisi neza kandi bagira uruhare mu bibakorerwa".
Yashimangiye ko urugendo rwo kwigira rwatumye imishinga ibyara umusaruro ikomoka mu bufatanye bw'u Rwanda n'ibihugu by'inshuti yiyongera, biba umwihariko ku Bushinwa n'ibihugu byo muri Afurika.
Yashimye ubufatanye buhamye buri hagati y'impande zombi bwigaragariza mu gufashanya kubona iby'ibanze bikenewe, guhahirana no gusangira ubumenyi.
Perezida Kagame yanavuze ko nubwo ibibazo byugarije Isi bigenda byiyongera ariko hari n'amahirwe arushaho kuboneka, ku buryo umubano w'u Bushinwa na Afurika uzakomeza kuba mwiza kandi ugatanga umusaruro kurushaho.
Ati 'Kuva FOCAC yatangira twungukiye mu bucuruzi, ubufatanye mu by'inganda n'ubufatanye bushingiye ku baturage bigaragaza imbaraga z'ubufatanye hagati y'ibihugu.'
Umubano w'u Bushinwa n'u Rwanda umaze imyaka 53. Kuva mu 2003 kugeza mu 2023, imishinga y'Abashinwa 118 ifite agaciro ka miliyoni 959,7 z'Amadolari ya Amerika yinjiye mu Rwanda, iha akazi abantu 29.902.
Mu 2022 gusa, imishinga y'Abashinwa 49 ifite agaciro ka miliyoni 182 z'Amadolari yinjiye mu Rwanda. Muri uwo mwaka, u Rwanda rwohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 102 z'Amadolari.
Perezida Kagame yahamije ko Afurika yiteguye gukomeza urugamba rw'iterambere ishingiye ku nkingi z'iterambere umutekano no guharanira impinduka zigamije iterambere ridaheza.
Gusa ngo ibi bizagerwaho mu gihe abayobozi mu nzego zitandukanye z'ibihugu bahora bazirikana ko hakenewe imiyoborere myiza kandi bagafashanya guharanira gukora ibyo abaturage babategerejeho.