Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw'ubuhinz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko ubuhinzi bufite uruhare rukomeye mu bukungu ndetse n'imibereho myiza y'abaturage, ashimangira ko kongera umusaruro w'ubuhinzi bifite uruhare mu guhangana n'izamuka rikabije ry'ibiciro.

Ati:'Kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi binasobanuye igabanuka ry'ibiciro by'ibiribwa ku baturage, nabyo bikagira ingaruka z'ako kanya mu [kugabanya] ubukene ndetse n'izamuka ry'ibiciro ku masoko.'

Perezida Kagame avuze ko umusaruro ukomoka ku buhinzi ari umusingi w'iterambere ry'ibihugu bya Afurika, dore ko byinshi usanga bishingira ubukungu bwabyo ku musaruro w'ubuhinzi utanga akazi ku barenga 60% by'abakora mu bihugu byinshi bya Afurika.

Yagize ati 'Umusaruro ukomoka ku buhinzi ni umusingi w'ubukungu bwacu ndetse n'ubuzima. Muri Afurika, abantu benshi bakora mu rwego rw'ubuhinzi ndetse n'ubucuruzi bushingiye ku bikomoka ku buhinzi.'

Yagaragaje ko hari byinshi bimaze kugerwaho mu guteza imbere urwego rw'ubuhinzi ku Mugabane wa Afurika, aho yagize ati: 'Hari byinshi byagezweho mu myaka ishize mu rwego rwo gutuma uruhererekane rw'ibiribwa rurushaho kubaka ubudahangarwa ndetse bugatanga umusaruro kurushaho.'

Umukuru w'igihugu yashimiye AGRA igira uruhare mu gutegura iyi Nama, anashimira abayitabiriye barimo ba rwiyemezamirimo bakora mu rwego rw'ubuhinzi, abashakashatsi, abahanga n'abandi bose bayigizemo uruhare, barimo n'abaterankunga batumye ikorwa neza.

Iyi Nama yaganiriwemo ibikwiriye gukorwa kugira ngo ubuhinzi bwa Afurika butere imbere, birimo kongera umusaruro w'abahinzi ndetse no gukoresha ikoranabuhanga rifasha abahinzi guhangana n'ibibazo bahura nabyo mu mwuga wabo, birimo ihindagurika ry'ikirere.


Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuzamura umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi ari igisubizo ku kibazo cy'izamuka ry'ibiciro ku isoko 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146649/perezida-kagame-yagaragaje-uruhare-rwubuhinzi-mu-bukungu-nimibereho-myiza-yabaturage-146649.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)