Perezida Kagame yageze i Beijing mu nama ihuza u Bushinwa na Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru dukesha CGTN avuga ko Perezida Kagame yageze mu Bushinwa kuri uyu wa Kabiri. Iyi nama ya FOCAC izatangira ku wa Gatatu tariki 4 Nzeri, izageze ku wa Gatanu tariki 6 Nzeri.

Iyo nama izaba ibaye ku nshuro ya Cyenda, ikurikira iyabereye i Dakar muri Sénégal mu 2021 yaranzwe by'umwihariko n'ibihe bya COVID-19, kuko benshi batitabiriye imbonankubone. Ni inama iba buri myaka itatu ikabera muri Afurika no mu Bushinwa bisimburana.

Perezida Kagame asanze abandi bakuru b'ibihugu byinshi bya Afurika bamaze kugera i Beijing. Barimo William Ruto wa Kenya, Lazarus McCarthy Chakwera wa Malawi, Mahamat Déby wa Chad, n'abandi.

Perezida Kagame yageze mu Bushinwa avuye muri Indonesia, aho nabwo yari yitabiriye inama yahuje iki gihugu n'Umugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yageze i Beijing mu nama ihuza u Bushinwa na Afurika
Perezida Kagame yakiranywe urugwiro mu Bushinwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-i-beijing-mu-nama-ihuza-u-bushinwa-na-afurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)