Perezida Kagame yasabye abacamanza kwiga ku bibazo ruswa n'imanza zitinda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu ni umwe mu mikoro yahaye abacamanza bateraniye i Kigali mu nama yahuje abacamanza bo mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.

Ni inama yahurije hamwe ba Perezida b'Inkiko z'Ikirenga barenga 20 ndetse n'abacamanza bo kuva ku Rukiko rw'Ikirenga kugeza ku Nkiko z'Ibanze. Abayitabiriye bose hamwe barenga 300 baturutse mu bihugu 45.

Abayitabiriye bagamije kwigira hamwe uko ubucamanza burengera ibidukikije bwarushaho gutezwa imbere, ndetse no kuganira ku bibazo byugarije urwego rw'ubutabera.

Uretse gushyira imbaraga mu butabera bugamije kurengera ibidukikije, Perezida Kagame yasabye aba bacamanza no kwiga ku bibazo bya ruswa n'imanza zitinda kuko biri mu byugarije ubutabera.

Ati 'Ndabasaba gukoresha uru rubuga mu kuganira ku kibazo gikomeje gukura cya ruswa mu butabera n'imanza zitinda. Ubunyamwuga bw'urwego rw'ubutabera bushingira ku cyizere abaturage barufitemo.'

Perezida Kagame yavuze ko iyi mikorere myiza ari yo ituma urukiko rwose rugira ubushobozi bwo gukemura ikibazo runaka cyavutse, ashimangira ko 'hatari uyu musingi ntabwo dushobora kugira Isi itabogama kandi idatekanye.'

Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n'akarengane, Transparency International, uherutse gushyira u Rwanda ku mwanya wa 49 ku rutonde rushya rwo kurwanya ruswa, ruvuye ku wa 54 rwariho mu mwaka wa 2022.

Ku Rwanda, bigaragara ko ari igihugu cyateye intambwe mu kurwanya ruswa kuko cyavuye ku mwanya wa 54 n'amanota 51% mu 2022, kigera kuri 49 n'amanota 53% mu 2023.

Muri Afurika, u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kane, inyuma ya Seychelles ifite 71%, Cap Vert ifite 64% na Botswana ifite 59%. Ibi bihugu byose uko ari bine byazamutse kuri uru rutonde.

Gusa nubwo bimeze gutyo, Leta y'u Rwanda ikomeje gushyiraho ingamba zitandukanye zo kurwanya no gukumira ruswa ikunze kumvikana mu nzego zigize urunana rw'ubutabera; ari zo ubugenzacyaha, ubushinjacyaha n'ubucamanza.

Raporo 'Rwanda Bribery Index' yashyizwe hanze na Transparency International Rwanda mu Ukuboza 2023, igaragaza ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda nk'iri imbere mu kugaragaramo ruswa kuko ryihariye 16.4%.

Iyi raporo kandi yagaragaje ko urwego rw'ubugenzacyaha, RIB, ari rwo rufite abakozi bakiriye ruswa nyinshi. Muri 4,527,000 Frw yatanzwe n'abantu 16, agera kuri 3,860,000 Frw ni iy'abasabaga ko ababo bari bafungiwe muri za kasho bafungurwa.

Uru rwego rwakurikiwe n'urw'ubushinjacyaha bufite abakozi bakiriye ruswa iri ku mpuzandengo ya 200,000 Frw, ubucamanza bufite abakozi bakiriye iri ku mpuzandengo ya 153,000 Frw buza ku mwanya wa gatatu.

Perezida Paul Kagame yasabye abacamanza kwiga ku kibazo cya ruswa ndetse n'imanza zitinda, biri mu byugarijwe urwego rw'ubutabera
Iyi nama yahurije hamwe ba Perezida b'Inkiko z'Ikirenga barenga 20 ndetse n'abacamanza bo kuva ku Rukiko rw'Ikirenga kugeza ku Nkiko z'Ibanze. Abayitabiriye bose hamwe barenga 300 baturutse mu bihugu 45



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasabye-abacamanza-kwiga-ku-bibazo-ruswa-n-imanza-zitinda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)