Itangazo rishyiraho aba bayobozi ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe.
Mu bandi bahawe inshingano harimo Michelle Byusa wagizwe Umunyamabanga uhoraho mu Biro bya Minisitiri w'Intebe, Irere Murerwa wagizwe Umuyobozi Mukuru ushizwe ubukerarugendo muri RDB. Uyu mwanya yawusimbuyeho Michaella Rugwizangoga.
Undi wahawe umwanya ni Jules Ndenga wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe gutwara abantu n'ibintu mu ndege, Eva Nishimwe wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa sosiyete ishinzwe imirimo rusange ku kibuga cy'indege (RAC).
Isabelle Mugwaneza we yagizwe Umujyanama wihariye muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Marie Mediatrice Umubyeyi agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore (NWC). Brave Ngabo we yagizwe Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko.