Perezida Kagame yavuze ku muvugabutumwa wabeshyaga ko avura abantu SIDA abagaburira igitaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bikorwa by'ivugabutumwa bikorwa mu Rwanda hari abatekera imitwe abayoboke bababeshya ko hari ibitakangaza babakorera birimo kubavura indwara zitandukanye bikagera n'aho bamwe bahasize ubuzima.

Ubwo Perezida Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu kuri uyu wa 15 Nzeri 2024, yagaragaje ko hari umuvugabutumwa wigeze gukusanya abantu benshi abajyana ku musozi ngo agiye kubarangira umuti wa SIDA, abagaburira itaka.

Ati 'Indwara ya SIDA ikimara kumenyekana, yica abantu bandi bayirwaye haboneka abantu nk'abo ariko nibuka umwe wajyanye abantu ahantu benshi ariko, mu bihumbi ababwira ko afite umuti wayo barahurura. Uzi umuti yabahaga? Igitaka.'

Yavuze ko abantu bose bagiye batonda umurongo barya itaka ng oni umuti wa SIDA nyamara ari ibinyoma gusa.

Ati 'Yacukuye umusozi bakajya batiyura ibitaka bakarunda aho buri wese akajya ku murongo bafite ikiyiko, buri wese akarya kuri icyo gitaka. mbese Imana yamurangiye ahantu hari igitaka gikiza iyo ndwara abantu bajya ku murongo. Muracyari muri ibyo?'

'Ubu abantu bazajya baduhamagara badutondeshe umurongo, ejobundi Covid nigaruka baturishe ibitaka ngo baradukiza ariko bitewe n'uko uwo muntu afite ubushobozi yahawe n'umwuka wera'

Perezida Kagame yagaragaje ko no mu Rwanda hakiri abantu bashuka abandi ngo babayoboke bazabageza ku Mana, bakabajyana mu buvumo, mu biti no mu bitare ngo ni ho bashobora kubonanira n'Imana.

Ati 'akababwira ngo mugende nimugera iyo kure wumva umwuka utangiye guhera ubwo uraba wageze mu wundi mwuka, bigakorerwa abantu magana, ibihumbi hirya no hino mu gihugu'

Yanavuze ku bavugabutumwa bavuga ngo bashaka guca karande yo mu muryango bikabaviramo gutandukanya imiryango, ni ukuvuga abana na ba nyina, abashakanye n'abandi bafitanye amasano.

Ati 'Niba hari n'ahandi byabaye hano mubyemerera iki koko?'

Yananenze ababwira abandi ko batagomba kujya kwivuza ngo bazabavura bakire, agaragaza ko abantu bakwiriye gukoresha ubwenge Imana yabahaye aho kugendera mu kigare cy'ababayobya.

Ati 'Abantu twese Imana yaduhaye ubwonko ngo dutekereze. Erega yabuguhaye ngo nihagira umuntu ukubwira ikintu kibi cyangwa uguha ikintu kibi ubanze ubaze. Koresha ubwonko unabaze uti ariko ibi bintu umbwira ni ibiki?'

Mu Rwanda hari amadini n'amatorero arenga 345, icyakora habariwemo n'imiryango iyashamikiyeho bihita bigera kuri 563. Ku wa 22 Kanama 2024 hahagaritswe amatorero n'amadini 43 kubera kutuzuza ibisabwa.

Insengero zagenzuwe mu Rwanda zirenga ibihumbi 14, na ho izirenga 9800 zarafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa, 336 muri zo zikaba zigomba gusenywa.

Perezida Kagame yavuze ko abavugabutumwa bayobya abantu bababeshya ibitangaza
Abayobozi batandukanye bari mu masengesho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ku-muvugabutumwa-wabeshyaga-ko-avura-abantu-sida

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)