Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare basaga 600 barimo ba 'Brigadier General' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo ryashyizwe hanze n'ingabo z'u Rwanda rigaragaza ko abashyizwe ku ipeti rya Brigadierl General ari COL. Justus Majyambere na Col. Louis Kanobayire.

Majyambere wazamuwe mu ntera asanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu mu ngabo z'u Rwanda naho Kanobayire ni Umuyobozi w'Ishuri rya RDF ryigisha ingabo zirwanira mu kirere.

Abazamuwe ku ipeti rya Colonel ni Lt Col Francis Nyagatare, Lt Col Jessica Mukamurenzi, Lt Col Mulinzi Mucyo, Lt Col Alexis Kayisire , Lt Col Emmanuel Rutebuka, Lt Col Jacques Nzitonda, Lt Col Ephraim Ngoga, Lt Col Emmanuel Rukundo, Lt Col Silver Munyaneza Akarimugicu, Lt Col Tanzi Mutabaruka, Lt Col Prosper Rutabayiru, Lt Col Hubert Nyakana, Lt Col Joseph Kabanda na Lt Col Danny Gatsinzi.

Perezida Kagame kandi yazamuye mu ntera abasirikare 30 abashyira ku ipeti rya Lieutenat Colonel, abasirikare 280 bashyizwe ku ipeti rya Major, abasirikare 40 bashyirwa ku ipeti rya Lieutenant, 270 bashyirwa ku ipeti rya Lieutenant n'abandi icyenda basanzwe ari abaganga bashyizwe ku ipeti rya Lieutenant.

Izamurwa mu ntera ry'abasirikare ryaherukaga muri Kamena uyu mwaka ubwo Minisitiri w'Ingabo yazamuraga mu ntera abasirikare bato basaga 4000.

Justus Majyambere yazamuwe ashyirwa ku ipeti rya Brigadier General



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yazamuye-mu-ntera-abasirikare-basaga-600-barimo-ba-brigadier

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)