Perezida Kagame yibukije Minisitiri w'Uburezi mushya ko inshingano afite zitoroshye ariko zishoboka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni impanuro Perezida Kagame yagarutseho kuri uyu wa 13 Nzeri 2024 mu Biro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri Joseph Nsengimana.

Ku wa 11 Nzeri 2024 nibwo Joseph Nsengimana yagizwe Minisitiri w'Uburezi, asimbuye Gaspard Twagirayezu wagizwe Umuyobozi Mukuru w'Urwego Rushinzwe Isanzure.

Mu ijambo yavugiye muri uyu muhango, Perezida Kagame yagaragaje ko kurahira kwa Joseph Nsengimana kugaragaza ko yiteguye gushyira mu bikorwa inshingano yahawe.

Ati 'Kurahira bivuze ko yemeye kandi yiteguye gukorera igihugu cye, muri izi nshingano zijyanye n'ibireba uburezi mu gihugu cyacu. Uburezi buri mu bintu by'ibanze dushyira imbere, mu iterambere ry'igihugu cyacu, mu iterambere ry'Abanyarwanda n'imikoranire y'u Rwanda ndetse n'amahanga.'

Yakomeje agaragaza ko urwego rw'uburezi rufite uruhare rukomeje mu iterambere ry'igihugu.

Ati 'Ibiva mu burezi birafasha kandi ibijyanye n'uburezi ni ibintu tuvoma ari mu gihugu cyacu mu bushobozi bwacu ariko tuvoma no hanze, hari ibijyanye n'u Rwanda rwacu ubwarwo hari n'ibijyanye no kumenya Isi n'abandi bayituye n'imikoranire byose bitungana iyo uburezi bugenda neza mu gihugu bugategura abantu kugira ngo bahangane n'ibibazo bitandukanye by'isi ariko noneho banashingire aho biyubake mu majyambere n'ibindi.'

Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo urugendo rukiri rurerure hari intambwe ifatika imaze guterwa mu kuzamura urwego rw'uburezi mu Rwanda.

Ati 'Uburezi bwacu bumaze gutera intambwe ariko ntabwo bwari bwagera aho twifuza cyangwa se hashimishije bitewe n'ibyo tubona hirya no hino. Inshingano rero Nsengimana amaze kurahirira nagira ngo mu menyeshe ko ntabwo ari inshingano zizakureba wenyine, ni inshingano itureba twese nk'igihugu n'abandi bayobozi, tugomba gufatanya kugira ngo uburezi bwacu bushingirwaho na byinshi bukomeze gutera imbere. Aho tugeze ni heza ntabwo twasubira inyuma, ahubwo duhera aho ngaho bimeze neza tukifuza ko byatera imbere kurusha.'

Perezida Kagame yibukije Minisitiri w'Uburezi mushya ko inshingano afite ifite uburemere kandi yizeye ko abwumva.

Ati 'Inshingano ufite nibwo buremere bwayo ngira ngo kandi urabwumva ariko kandi nk'uko nabivuze tuzafatanya kugira ngo twuzuze inshingano tugomba kuzuza, bireba urubyiruko, bireba abakuru n'abato, bireba amajyambere y'igihugu muri rusange, ntabwo byoroshye rero ariko birashoboka nk'uko n'ahandi hose bishoboka cyangwa nk'uko na hano byashobotse urebye aho tuvuye n'aho tugeze. Birashoboka gukomeza gutera imbere, turakwifuriza akazi keza.'

Joseph Nsengimana wagizwe Minisitiri w'Uburezi yari asanzwe ari Umuyobozi w'Ikigo cya Mastercard Foundation gishinzwe guteza imbere uburezi kuri bose binyuze mu ikoranabuhanga.

Mbere yo gukorana na Mastercard, Joseph Nsengimana yakoraga mu kigo cy'Abanyamerika cy'ikoranabuhanga, Intel Corporation.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yibukije-minisitiri-mushya-w-uburezi-ko-inshingano-afite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)