Perezida wa Rayon Sports utari mu Rwanda yeguye ku mwanya wo kuyobora iyi kipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwayezu Jean Fidele wari umuyobozi wa Rayon Sports, yamaze kwegura k'umwanya wo kuyobora uyu muryango ku mpamvu z'uburwayi

Uyu mugabo wari ku mpera za manda ye y'imyaka 4 muri Rayon Sports aho yagombaga kurangiza mu kwezi gutaha k'Ukwakira, ntabwo ari mu Rwanda aho yagiye hanze y'igihugu kwivuza umugongo.

Mu itangazo Rayon Sports ishyize hanze yagize iti "Perezida Jean Fidele Uwayezu yafashe umwanzuro wo guhagarika inshingano zo kuyobora umuryango wa Rayon Sports ku mpamvu z'uburwayi."

Urwayezu Jean Fidele watorewe kuyobora umuryango wa Rayon Sports tariki ya 24 Ukwakira 2024, amakuru ISIMBI yamenye ni uko ari hanze y'u Rwanda aho yagiye kwivuza umugongo wari umaze igihe.

Yeguye mu gihe mu kwezi gutaha k'Ukwakira 2024 ni bwo hari hateganyijwe amatora yo gutora Komite Nyobozi ya Rayon Sports.

Inkuru bijyanye: Uwayezu Jean Fidele azinukirwa kuki?



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-rayon-sports-utari-mu-rwanda-yeguye-ku-mwanya-wo-kuyobora-iyi-kipe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)