Police FC yanganyije na Vision 0-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imikino ya shampiyona y'u Rwanda umunsi wa gatanu isize ikipe ya police fc iyoboye urugendo nyuma y'uko umukino wayihuzaga na Vision FC urangiye banganyije.

Iyi mikino yatangiye kuwa Gatanu aho Mukura Victory Sport yatunguwe na gorilla FC iyitsinda ibitego 3-1, mu gihe undi mukino wabaye uwo munsi wasize Bugesera FC inganyije na Gasogi United.

Kuwa gatandatu, Rutsiro FC yatsindiwe mu rugo na Rayon Sports igitego kimwe ku busa, Musanze inganya na Marine FC kimwe kuri kimwe naho Muhazi United yatsindiwe i Ngoma na AS Kigali ibitego 2-1.

Ku cyumweru hari hitezwe umukino wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda wa APR FC yari igiye gukina na Etincelles i Rubavu warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Ikipe ya kiyovu sports yari yakiniye kuri Kigali Pele Stadium, yahatsindiwe n'Amagaju ibitego 2-0.
Umunsi wa gatanu wa Shampiyona y'u Rwanda usize hinjijwe ibitego 12 mu mikino umunani yakinwe.

Kugeza ubu Police FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 11 ikaba ikurikiwe na Gorilla na AS Kigali zinganya amanota 10.

The post Police FC yanganyije na Vision 0-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/police-fc-yanganyije-na-vision-0-0-ikomeza-kuyobora-urutonde-rwa-shampiyona-yu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=police-fc-yanganyije-na-vision-0-0-ikomeza-kuyobora-urutonde-rwa-shampiyona-yu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)