Polisi yihanangirije abamotari bakomeje kugaragara mu makosa yo mu muhanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa bwagarutsweho n'umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri, ubwo yaganirizaga abakora uyu mwuga ku cyicaro cy'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ku Muhima, mu Karere ka Nyarugenge, bafatiwe mu makosa mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati 'Umwuga mukora ubafitiye akamaro, ukakagirira abaturarwanda ndetse n'igihugu muri rusange bityo mukwiye kuwunoza mukirinda gukora amakosa ashobora guteza impanuka cyangwa se akabangamira urujya n'uruza.'

Abafite amande bagomba kwishyura ku binyabiziga byafashwe basabwe kwiha gahunda yo kwishyura kugira ngo bazisubizwe, bakomeze akazi, bubahiriza amabwiriza y'umuhanda kugira ngo birinde kongera kugwa mu makosa ashobora gushyira ubuzima bwabo n'ubw'abo batwaye mu kaga.

Hagati y'ukwezi kwa Nyakanga na Kanama 2024, Polisi yafatiye mu muhanda moto 64 abazitwaye batari bafite uruhushya rubemerera gutwara, moto 49 zari zihetse imizigo irenze ubushobozi bwa moto, hafatwa n'izindi moto 57 zari zifite nimero iranga ikinyabiziga yahinduriwe inyuguti, umubare cyangwa nyirayo yayihishe ngo itagaragara ntabe yaryozwa amakosa yakoze.

ACP Rutikanga yabagaragarije ayo makosa bakunze gukora kenshi arimo gutwara banyoye ibisindisha, gutwara badafite uruhushya cyangwa ubwishingizi, gutwara abagenzi barenze umwe cyane cyane abanyeshuri bajya cyangwa bava ku ishuri, guhisha nimero iranga ikinyabiziga (Plaque) cyangwa guhindura zimwe mu nyuguti n'imibare bizigize, guheka imizigo irenze ubushobozi bwa moto n'ayandi, abasaba kuyareka bagakora neza kinyamwuga birinda icyo ari cyo cyose cyabasiga isura mbi.

Yakomeje abibutsa ko hari ibyo bakora bibwira ko ari amakosa gusa nyamara biri mu bigize icyaha nko gutwara banyoye ibiyobyabwenge nk'urumogi n'ibindi, guhisha cyangwa guhindura pulake, bityo ko abo badacibwa amande ahubwo bashobora gushyikirizwa inzego zibishinzwe bagakurikiranwa mu butabera, mu gihe bakabaye bakurikiza amabwiriza agenga umuhanda n'uburyo bwo kuwugendamo impanuka zigakumirwa, aho guhanirwa amakosa bakoze kuko atari byo Polisi iba igendereye.

Abamotari basabwe gukomeza kwirinda amakosa yo mu muhanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yihanangirije-abamotari-bakomeje-kugaragara-mu-makosa-yo-mu-muhanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)