Qimiao Fan yagizwe Umuyobozi wa Banki y'Isi mu bihugu bine birimo n'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo Banki y'Isi yashyize ahagaragara kuri uyu wa 2 Nzeri 2024, rigaragaza ko Fan ufite ubunararibonye bw'imyaka 35 mu gukurikirana ibikorwa by'iterambere, yatangiye gukorera Banki y'Isi mu 1991, aho yabaye umuyobozi mu myanya itandukanye mu bihugu no mu turere tunyuranye tw'Isi.

Mbere yo guhabwa izi nshingano yabaye Umuyobozi wa Banki y'Isi muri Cambodia mu Karere ka Aziya y'Iburasirazuba na Pacifique, Umuyobozi wa Banki y'Isi muri Belarus, Moldova, Ukraine byo mu Karere k'u Burayi na Aziya yo Hagati, Bangladesh, Bhutan, na Nepal mu Karere ka Aziya y'Amajyepfo.

Fan kandi yakoze nk'Umuyobozi ushinzwe Igenabikorwa mu Biro by'Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere muri Banki y'Isi ndetse mu bihe bya vuba yari Umuyobozi ushinzwe Igenabikorwa no kugera ku ntego z'ikigo.

Fan ukomoka mu Bushinwa, mbere yo gutangira gukorera Banki y'Isi yabanje gukora nk'umushakashatsi ku iterambere n'ubukungu bwisanisha n'isoko mu Ishuri ry'Ubukungu rya Londres mu Bwongereza, n'umushakashatsi muri Jiangxi Institute of Finance and Economics in China.

Yigeze no kuva muri Banki y'Isi ajya kuba Umuyobozi Mukuru n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi mu bigo by'abikorera bitandukanye mu Bushinwa imyaka myinshi.

Fan afite impamyabumenyi y'Ikirenga mu by'Ubukungu (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Birmingham, mu Bwongereza, akazaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Ubushakashatsi yagiye ashyira ahagaragara mu bihe bitandukanye buvuga ku ngingo z'ishoramari mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, iterambere ry'urwego rw'abikorera, icungamutungo n'ubukungu bujyanye n'ibikenewe ku isoko.

Tariki ya 1 Nzeri 2023 Banki y'Isi yari yashyizeho Sahr Kpundeh nk'umuyobozi wayo mu Rwanda ushinzwe ibikorwa byayo birimo gukurikirana imishinga iyo banki ifatanyamo na Guverinoma y'u Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa.

Banki y'Isi kandi isanzwe ifatanya n'u Rwanda mu mishinga itandukanye igamije iterambere mu nzego zirimo iz'uburezi, kurandura ubukene, kurwanya imirire mibi n'ibindi.

Qimiao Fan wagizwe umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda, Kenya, Somalia na Uganda azakurikirana imishinga ifite agaciro k'arenga miliyari 17.2$



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/qimiao-fan-yagizwe-umuyobozi-wa-banki-y-isi-mu-bihugu-bine-birimo-n-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)