Rayon Sports Ibonye itsinzi ya kabiri muri Shampiyona - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yagaragaje imbaraga zidasanzwe mu mukino wa shampiyona y'u Rwanda, itsinda Rutsiro FC igitego 1-0, cyatsinzwe na Iraguha Hadji ku mupira yahawe na kapiteni Muhire Kevin ku munota wa 49. Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu, waranzwe n'ihangana rikomeye .

Iyi ntsinzi ni iya kabiri yikurikiranya Rayon Sports, nyuma yo gutsinda Gasogi United mu mukino uheruka. Ubu, Rayon Sports ifite amanota 8 mu mikino 4 yakinnye, kuko ifite ikirarane cy'umukino na APR FC, umukeba wayo, bashobora kuzakina ku itariki ya 19/10/2024.

Umukino wahesheje Rayon Sports amanota y'ingenzi, ugizwe n'imbaraga cyane kuko bari bakeneye Aya manota , byerekana ko ikipe yiteguye guhatana muri Shampiyona.

Abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda barategereje byinshi mu mikino ikurikira , cyane cyane ku itariki ya 19/10, aho bazacakirana na APR FC.

IRAGUHA Hadji watsinze igitego cya Rayon sports



Source : https://yegob.rw/rayon-sports-ibonye-itsinzi-ya-kabiri-muri-shampiyona/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)