Rayon Sports W FC yegukanye Super Cup nyuma y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports W FC yakinnye na AS Kigali WFC mu mukino wa Super Cup uhuza ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona n'igikombe cy'amahoro.

Ibi bikombe byombi byegukanywe na Rayon Sports, gusa AS Kigali iyoranywa nk'ikipe izakina Super Cup kuko yasoje Shampiyona ari iya kabiri.

Ni umukino watangiye AS Kigali WFC iri kurusha Rayon Sports, gusa ubwugarizi bwa Rayon Sports bwari buhagaze neza.

Ku munota wa 12, Rayon Sports yazamukanye umupira imbere y'izamu rya AS Kigali W FC, nuko Mary Chavinda ayitsindira igitego cya mbere.

AS Kigali W FC ikimara gutsindwa igitego, yatakanye imbaraga zidasanzwe, nuko ku munota wa 35 itsinda igitego cyo kwishyura cya Uwizeyimana Angelique.

AS Kigali ikibona igitego cya mbere, yagumye kwatakana imbaraga zidasanzwe, nuko ku munota wa 42 ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Enyang Nguema Odette Else.

Ku munota wa 45, Keza Angelique wa Rayon Sports yagaruye umupira akoresheje agatuza, nuko agira ikibazo gikomeye cyanne. 

Imbangukiragutabara yinjiye mu kibuga, kuko banshi bari batangiye gusenga, gusa abaganga bakinze ukuboko, nuko Angelique asubira mu kibuga.

Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali iyoboye n'ibitego bibiri kuri kimwe cya Rayon Sports W FC. Â 

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports WFC yagarukanye gahunda yo kwishyura. Ku munota wa 55, Mary Chavinda wari wayitsindiye igitego cya mbere yayitsindiye igitego cya kabiri, amakipe yombi atangira gukina anganya ibitego bibiri kuri bibiri 

Kwishyura igitego cya kabiri ku ruhande rwa Rayon Sports WFC byayihaye imbaraga, abakinnyi bayo baguma gusatira ikipe ya AS Kigali. Ku munota wa 72 Rayon Sports yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Rachel Muema Otelo.

Rayon Sports WFC ikimara gutsinda igitego cya gatatu yongeye imbaraga mu busatirizi, nuko ku munota wa 84 Kapiteni wa Rayon Sports WFC Mukeshimana Dorothee yatsinze igitego cya Kane, nuko abakinnyi ba AS Kigali batangira kwiheba 

Gutsinda igitego cya Kane byasembuye ikipe ya Rayon Sports, nuko ku munota wa 90+2, Mukandayisenga Jeanine ayitsindira igitego cya gatanu. 

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports WFC yegukana igikombe cya Super Cup, iba yihariye ibikombe byose byakiniwe mu Rwanda haba icya Shampiyona, icy'Amahoro na Super Cup 


Rayon Sports WFC yegukanye Super Cup itsinze AS Kigali W FC 


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports WFC 


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports WFC 





Keza Angelique wa Rayon Sports yagize ikibazo mu mukino, gusa abaganga bakinga ukuboko 


AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147236/rayon-sports-w-fc-yegukanye-super-cup-nyuma-yo-kwandagaza-as-kigali-wfc-147236.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)